Imyidagaduro

Zari yongeye gushotora Diamond

Zarri Hassan yongeye gushotora uwahoze ari umugabo we Diamond ubwo yamusabaga ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye

Ibi byabaye nyuma y’uko Zari amaze kugurirwa indi nzu nshashya n’umugabo baheruka gukora ubukwe mu ibanga, inzu bivugwa ko ari iy’agatangaza kurusha iyo Diamond yari yaramuhaye kuko yo ngo irimo buri kimwe cyose nk’uko yabitangarije ku rukuta rwe rwa Instagram akanabigaragaza ubwo yifataga ifoto ari ku buriri muri iyi nzu yambaye ubusa ku gice cyo hejuru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zarri Hassan yashyize hanze ifoto imugaragaza ari ku buriri yambaye ubusa igice cyo hejuru ndetse avuga ko yaraye neza ubwo yahitaga aboneraho no guhishurako yamaze no kuva mu nzu yari yarahawe na Diamond iri muri Afurika y’Epfo agahishura ko yamaze kwimukira muyindi nzu yaguriwe n’umukunzi we King Bae.

Yahise abwira Diamond ko agomba kuzaza agatwara urufunguzo rw’inzu ye kuko yamaze kwibonera indi nziza, inzu yivugira ko irusha ubwiza iya Diamond yari asanzwe abamo, gusa Diamond ntaragira icyo asubiza kubyo yakorewe n’umukunzi we  ndetse no kubyo yamuvuzeho byose.

Umubano wa Diamond na Zarri wajemo agatotsi byatumye banatandukana ubwo batangiraga kugirana amakimbirane atewe n’uko Zarri yashinjaga Diamond ko yamuciye inyuma akajya kubyarana n’abandi bagore byatumye Zarri afata abana babiri yabyaranye na Diamond akahukanira muri Afurika y’Epfo.

Zari aryamye ku buriri mu nzu nshshya yaguriwe n’umugabo we mushya King Bae

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger