AmakuruImyidagaduro

Zari yavuze urwibutse yasigiwe n’uwigeze kumubera umugabo Ivan Ssemwanga

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz nyuma bagatandukana, yifurije isabukuru nziza Nyakwigendera Ivan Ssemwanga nawe wigeze kuba umugabo we, avuga ko igihe cyose yumva ari kumwe nawe kandi ko adateze kumwibagiewa nagat kubera urwibutso rw’abana babyaranye yamusigiye.

Zari Hassan The Boss Lady abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije isabukuru umugabo we kuri ubu wakabaye yujuje imyaka 41 y’amavuko.

Ati “ Uyu munsi wakabaye wujuje imyaka 41 gusa Imana yari ifite indi migambi. Mu by’ukuri turagukumbuye  gusa bimeze nk’aho utigeze Uganda. Nkubona binyuze mu bahungu bawe. Numva turi kumwe aho ndi hose.”

Zari avuga ko yizeye kuzabonana na Ivan Ssemwanga bitaga The Don aho aruhukiye.

Ati “ Ibigwi byawe bizakomeza kubaho. Komeza uruhukire mu mahoro kugeza igihe tuzahurira.”

Zari na Semwanga babyaranye abana batatu b’abahungu mbere y’uko uyu mugore asanga umuhanzi Diamond Platnumz nawe batandukanye bamaze kubyarana abana babiri.

Uyu mugabo wo muri Uganda yitabye Imana mu mwaka ushyize wa 2017 azize indwara y’umutima yari amaze igihe yivuriza muri Afurika y’Epho

Zari yavuze ko abana yabyaranye na Ivan ari urwibutso rwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger