AmakuruImyidagaduro

Zari yasubije abamusaba kuva mu nzu ya Diamond abamo

Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuririmbyi Diamond Platnumz bikarangira batandukanye,  nyuma yo kubona ubutumwa butandukanye bumusaba gusohoka mu nzu ya Diamond Platnumz abamo muri Afurika y’Epfo yamaze amatsiko ababimusaba ababwiza ukuri.

Uyu munyamudeli watandukanye na Diamond Platnumz bamaze kubyarana abana babiri  yananiwe kwihangana asubiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bashaka ko asohoka mu nzu ya Diamond iri muri Afurika y’Epfo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze ko adashobora gusohoka muri iyi nzu, kuko we n’abana be baguriwe iyo nzu ngo bayibemo.

Yavuze ko kugirango iyi nzu ayibone nawe yakoresheje ubwenge, aho yavuze ko ingeso zo kubyarana n’abagabo nta bwenge burimo atari ikibazo kuri we. Ati: “Nakoresheje ubwenge bwanjye nkanjye ngo ngurirwe inzu n’abana banjye.

Zari Hassan uvuka muri Uganda ariko akaba akorera cyane muri Afurika y’Epfo, yavuze ko kutava muri iyi nzu kwe Atari uko nta yindi nzu afite. Yavuze ko afite izinsi nzu enye muri Afurika y’Epfo, ariko aba muri iyi nzu Diamond yamuguriye kuko ari iye n’abana be.

Diamond na Zari batandukanye ku italiki ya 14 Gahyantare 2018, nyuma y’uko uyu muhanzi yari akunze kuvugwaho cyane ibibazo byo guca inyuma Zari cyane bituma yivumbura ahitamo gutandukana newe  yerekeza muri Afurika y’Epfo gukomeza gahunda zimuhesha inyungu.

Aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri aribo  Tiffah wa mbere, na Nillan wamukurikiye.

Zaro yatandukanye na Diamond bamaze kubyarana abana babiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger