AmakuruImyidagaduro

Zari yashimiye umukunzi we wamubonyemo uburanga kandi abyaye gatanu

Umunyamideri akaba n’umushabitsi wo muri Uganda, Zari Hassan , mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Zari yavuze ko yigiye byinshi ku mugabo we mushya yise Mr. M. yasimbuje Diamond Platnumz.

Zari Hassan yabwiye amagambo yuje urukundo umukunzi we King Bae, amubwira ko azirikana uburyo uwo mugabo yamubonyemo uburanga kandi yarabyaye abana 5 kubagabo 2.

Zari mu butumwa  yanditse yakomeje avuga ko “Ndi kumwe nawe nize byinshi, nkunda ubuzima kubera ukwicisha bugufi kwawe. Nahoraga ntekereza uwo tuzabana akaramata ariko simenye uko azaba asa. Mfite abana batanu, nakundanye n’abandi bagabo n’ibindi ariko wowe wambonyemo umugore ufite uburanga bukurura kurusha abandi.”

“Woooo! mbega ngo ndahirirwa. Ndagukunda cyane Mr. M. kandi simbiterwa n’ibintu umpundagazaho, ibyo narabibonye, mbona ibinini n’ibyiza bibirenzeho. Ariko ni wowe n’umutima wawe, uko utuma njye n’abana banjye tumererwa, bisaba imbaraga gukunda umuntu ufite abana 5 n’imyaka 38.”

Zari aherutse gutangaza ko we n’umukunzi we bitegura ubukwe mu gihe cya vuba, bukazitabirwa n’abantubake cyane, barimo umuryango n’inshuti.
Zari yashimiye umukunzi we wamubengutswe ashaje
Twitter
WhatsApp
FbMessenger