AmakuruImyidagaduro

Zari yahinduye izina ry’umwana yabyaranye na Diamond Platnumz

Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma bakaza gutandukana, yahindiye izina ry’umwe mu bana yabyaranye n’uyu muhanzi ashyiraho irye yishakiye bituma benshi batabyakira neza.

Uyu mugore umaze iminsi atangaje ko yafashe icyumweru cy’amasengesho agamije kurwanya indwara z’ibyorezo ndetse no gusengera abagabo badafitiye umumaro imiryango yabo, yahinduye izina ry’umwana witwa Tiffah Dangote amwita Tiffah Hassan.

Ku mbugankoranyambaga hakomeje inkuru ivuga ko Diamond arimo kotswa igitutu n’umuryango wa Tanasha ngo bihutishe imyiteguro y’ubukwe.

Umuryango wa Tanasha waboneyeho no kubwira umukobwa wabo ko yareka gukomeza kubana bitemewe n’uyu muhanzi kugirango ejo n’ejo bundi atazamutera inda bagahabwa inkwenene muri rubanda kandi bazi neza ko ari abakirisitu.

Nyuma y’ibi Zari nawe wanatangaje ko ariwe usigaye yita kubana yabyaranye na Diamond wenyine, yahisemo guhindura izina ry’umwana wabo kuburyo hari abatangiye kuvuga ko ashaka kugaragariza Diamond ko nta sano bagifitanye.

Ubusanzwe izina Dangote n’agace gafite amateka akomeye ,ikindi nuko aka gace akunze kugahuriza hamwe n’akandi kitwa Tandale bivugwa ko ari icyaro cy’iwabo nyina na Se bari batuye ,ikindi yaje kukitirira album ye ya mbere yitwa A Boy From Tandale iriho indirimbo zakunzwe cyane.

Kuri ubu ntihari hamenyekana impamvu yatumye uyu muherwekazi ahindura amazina y’abana yabyaranye na Diamond.

Zari Hassan The Boss Lady umaze umwaka wose atandukanye na Diamond, ari kuvugwa mu rukundo n’inshuti yari iy’umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger