ImyidagaduroUrukundo

Zari wabyaranye na Diamond yahawe impano ihenze cyane n’umukunzi we mushya

Zari wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ssemwaga Ivan wari umuherwe muri Uganda, nyuma y’urupfu rwe agahita ashakana n’umuhanzi Diamond Platnumz ubu amakuru ahari mashya kuri we ni uko yahawe n’umukunzi we mushya inzu ihenze cyane iri muri Afurika y’Epfo ari naho Zari asigaye aba.

Zarinah Hassan uvuka muri Uganda ufite abana batanu kugeza ubu, ari mu rukundo n’umusore yita King Bae, uyu musore niwe wamuhaye iyi mpano y’inzu ndetse yanamaze kuzura ku buryo yahita anayibamo.

Zari yashyize hanze amashusho ye ari mu rutekero rw’iyi nzu ari kumwe na King Bae bakundana, abyina azenguruka ubona yishimye cyane hafi no kwiterera mu bicu ndetse satakagiza uyu mukunzi we mushya anamushimira cyane.

Gusa ariko nanone haribazwa niba iyi atari ikinamico Zari ari gukina na King Bae kuko ntasiba gushyira hanze impano zihenze uyu musore adasiba kumuha zirimo amamodoka ahenze, akora ibi mu gihe Diamond Platnumz babyaranye abana babiri nawe ari mu rukundo n’umunya-Kenyakazi witwa Tanasha Donna, barakekako babikora mu rwego rwo kwihimura ku wundi kuri buri umwe.

Uyu musore usanzwe witwa Prince Micky Mil ubwo yasabaga Zari ko yamubera umugore yamuhaye  impano y’imodoka zihenze cyane, hari iya Bentley, Porsche na Ferrari zose zikaba ari iza King Bae akaba ari umwe mu bantu bazwi cyane muri Afrika y’Epfo.

Mu mafoto aba bombi bakunze kwifotoza bari kumwe, nta na rimwe Zari yari yagaragaza isura y’uyu musore.

Impano King Bae yahaye umukunzi we Zari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger