AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Zari na se wa Beyoncé bazayoborana ibirori bikomeye biteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo

Umugandekazi Zari Hassan azafatanya na Mathew Knowles usanzwe ari se w’umuririmbyikazi Beyoncé Giselle Knowless-Carter, mu kuyobora umuhango uzatangirwamo ibihembo bya African Leaders 4 Change Awards by’uyu mwaka biteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo.

Ibi bihembo ngarukamwaka bihabwa abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije gufasha ikiremwa muntu.

Ibi birori bigiye kuba ibya kabiri bikomeye uyu mubyeyi w’abana batanu agiye kuyobora, nyuma yo kuba mu bari bagize akanama nkemurampaka ubwo hatorwaga Nyampinga wa Uganda muri Kanama uyu mwaka. Ibi binashimangira kandi ko uyu mugore ari kugenda atera imbere uko bwije n’uko bukeye, dore ko mu minsi ishize yari anaherutse kugirwa Ambassadeur w’ubukerarugendo na Minisiteri y’ubukerarugendo ya Uganda.

Mu minsi ishize kandi Zari yayoboye ibirori by’abambaye ibyera byabereye i Londres mu Bwongereza, n’ubwo amakuru avuga ko bitagenze neza. Nyuma yo kuva muri ibi birori, yahise ajya kwishimana n’inshuti ze 7 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Uretse sebukwe wa Jay-z na Zari bazayobora ibi birori bya African Leaders 4 Change Awards, bizanayoborwa kandi n’umukinnyikazi w’amafilimi witwa Omotola Jalade Ekeinde, uyu akaba akomoka muri Nigeria.

Zari akomeje gushimangira ko ari umwe mu bagore bakomeye muri Afurika.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger