AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Zari na Diamond bakomeje guca amarenga yo gusubirana

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kugirana ibihe byiza n’uwari umugore we, Zarina Hassan, ku buryo abenshi bakomeje gutekereza ko aba bombi bashobora kuba barongeye gusubirana.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Zari yasesekaye i Dar es Salaam ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Diamond (Tiffah na Nillan), bakirwa na nyir’ubwite Diamond.

Zari na Diamond bari bamaze imyaka ibiri badahura, nyuma yo gutandakuna ku munsi w’abakundana w’itariki ya 14 Gashyantare 2018, nyuma y’imyaka itatu banana nk’umugabo n’umugore.

Nyuma y’icyumweru Zari amaranye n’uwahoze ari umugabo we muri Tanzania, abenshi bakomeje kuvuga ko bashobora kuba barongeye gusubirana, n’ubwo nta wurabyemeza hagati yabo.

Babihera ku kuba nta kuntu Diamond uzwiho gukunda abagore yaba atararana na Zari mu buriri bumwe, mu gihe bariya bombi baba mu nzu imwe.

Ababivuga babishingira ku mafoto yagaragaye bagiye gushyigikira Simba Sports Club ikina na Yanga Africans nk’umuryango, ndetse no kuba hari amwe mu mashusho yasakaye babyina.

Mu kiganiro Zari yagiranye n’Itangazamakuru akigera muri Tanzania, yahakanye ibyo kongera gusubirana na Diamond Platnumz, avuga ko ikibahuje ari inshingano zo kurera abana babyaranye.

Yagize ati: “Ku kibuga cy’indege bakomezaga kuvuga ngo dusohoke kugira ngo barebe se. Hari byinshi bibera ku mbuga nkoranyambaga, ariko ku bwanjye ndatekereza ko nazanye abana kubera ko se ashaka kubabona.”

“Akumbuye cyane abana be bijyanye nuko yari amaze imyaka ibiri atababona. Ntabwo turi kumwe, ndi hano ku bw’abana. Ndizera ko agirana ibihe byiza na bo. Ntituzi igihe tuzamara hano.”

Umujyanama wa Diamond, Said Fella uzwi nka ’Big Fella’, aheruka guca amarenga y’uko Diamond ashobora kuba yarasubiranye na Zari n’ubwo ateruye ngo abitangaze ku mugaragaro.

Aganira n’ikinyamakuru Ijumaa Wikienda yagize ati: “Sinshobora kuvuga ko twakoresheje ingufu nyinshi kugira ngo Zari agaruke, nta n’ubwo nshobora kuvuga ko nta mbaraga twakoresheje. Impamvu twashoboraga gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo tubahuze, ariko ntibari biteguye, nkuko tutashoboraga gukoresha imbaraga izo ari zo zose ngo tubahuze, ariko birangiye bongeye guhura.”

“Twagerageje uko dushoboye kugira ngo tuvugane na bo kubera ko ari bakuru kandi bazi icyo bakora, noneho baratwumva, baricara, baraganira babona ibyo bakora atari byo. Niyo mpamvu uyu munsi ubona Zari yazanye abana mu gihugu kureba se, kandi umunezero wagarutse”.

Abajijwe niba yumvikanisha ko Zari na Diamond bongeye gusubirana, Big Fella yagize ati: “Ntabwo aribyo navuze, reka tubirekere ba nyirabyo kugira ngo tuzamenye ukuri.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger