AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yateje impagarara nyuma yo kujya muri Miss Uganda yasinze

Umugandekazi Zari Hassan wari ugize akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Nyampinga wa Uganda, yateje impagarara nyuma yo kujya gutangaza uwegukanye ikamba yasinze.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Sheraton Hotel i Kampala yashorejwe irushanwa rya Miss Uganda, ryegukanwa na Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko asimbuye Quiin Abenakyo wari ufite ikamba ry’umwaka wa 2018.

Ubwo ibirori byari biri hafi guhumuza, Zari yafashe indangururamajwi atangira kuvuga ibitajyanye. Uyu mugore byagaragaraga ko yagasomye, yatangiye ahamagarira abagore bagenzi be kwirinda gushyigikirana. Ni amagambo uyu mugore ufitanye abana babiri n’umuhanzi Diamond Platnumz yabwiraga uwitwa Fabiola wari uyoboye biriya birori bya Miss Uganda.

Fabiola yagerageje guca Zari mu ijambo birangira undi abyanze akomeza kuvugagura.

Zari yavuze ko Fabiola yamusuzuguye ndetse akaba yagerageje kumushotora kugira ngo arebe icyo ari bumusubize.

Abari bitabiriye ibirori bya Miss Uganda bababajwe cyane n’amagambo ya Zari, birangira bamuvugirije induru bagaragaza ko batishimiye amagambo ye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger