AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan ntiyumva neza icyatumye akunda Diamond Platnumz

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz uzwi ku izina rya Zari The Boss Lady, nyuma yo gutandukana n’uyu muhanzi, agaragaza ko atiyumvisha neza icyatumye akungika nawe bakageraho babana nk’umugore n’umugabo.

Uyu mugore yatangaje aya magambo avuga ko atiyumvisha neza ikintu cyamukuruye ngo akunde Diamond Platnumz.

Ubwo Zari na Diamond bari bagifitanye umubano, babyaranye abana babiri Tiffa, mu gihe uyu mugore yari asanzwe afite abandi bana batatu yabyaranye na Nyakwigendera Yvan Ssemwaga wari umuherwe ukomeye mu gihugu cya Uganda.

Zari yibajije iki kibazo mu gihe ku ikubitiro cyibajijweho na benshi bibaza impamvu nyakuri yaretse Yvan ufite amafaranga menshi akisangira umusore wo muri Tanzania wabaye ikirangirire mu njyana ya Bongo Fleva.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuzamo agatotsi mu mpera z’umwaka wa 2017 kubera amakuru mabi yahoraga avugwa ku mugabo we Diamond yo gukunda abagore cyane no kubyarana na bamwe batasenyeraga umugozi umwe na Zari Hassan barimo Hamisa Mobetto.

Uku gucana inyuma kwatumye mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2018, Zari afata umwanzuro wo gutandukana n’uyu muhanzi kugira arusheho kugira amahoro n’umutuzo muriwe, gusa icyo gihe yatangaje ko nubwo yiyemeje kubaho wenyine agifite aho ahuriye na Diamond nko kunganya inshingano mu kurera abana babiri babyaranye.

Nyuma y’ibi, Zari yagiye agaragaza ko kuva yatandukana na Diamond, ariwe wikoreye umutwaro wo kurera abana babyaranye kandi nyamara na Diamond yakagombye kugira umutima wo guharanira imibereho myiza y’abamukomokaho.

Ibi byatumye uyu mugore atangaza ko Diamond ari umugabo gito utazi kwita ku bana yabyaye.

Uretse kuba Zari yicuza umubano yagiranye na Diamond bikomotse ku kuba yarakunze ku mutererana, anemeza ko uyu muhanzi atari umugabo mwiza wakwizerwa n’inkumi iyariyo yose bakungitse bitewe n’uburyo ahinduranya abagore nk’uhindura imyambaro.

Ibi byo yabigarutseho asa nugira inama umukunzi mushya wa Diamond witwa Tanasha Donna Oketch, avuga ko bigoye cyane ko uyu mukobwa yazahaza ibyifuzo by’umugabo we akamuca kujya mu bandi bagore.

Zari Hassan yatandukanye na Diamond Platnumz ku munsi w’abakundanye taliki 14 Gashyantare 2018, kugeza ubu uyu mugore akaba avugwaho kuba mu rukundo n’umugabo umwe wahoze ari inshuti y’umugabo we wa mbere, mu gihe Diamond we amaze kuvugwa mu nkundo n’abakobwa barenga batatu bose.

Zari ntiyemera uburyo Diamond afata urubyaro rwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger