AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan agiye kwimukira mu nzu yaguriwe n’umukunzi we mushya (+AMAFOTO)

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz nyuma yo kwerekana inzu nshya yaguriwe n’umukunzi we basigaye bakundana muri iyi minsi , biravugwa ko uyu mugore w’abana batanu ashobora kuva mu nzu ya Diamond iba muri Afurika y’epfo akimukira mu iyi nzu shya yahawe.

Umusore uri  m’urukundo na Zari utaramenyakana amazina gusa azwi nka King bae yatunguye  Zari amuha impano y’inzu nziza nayo iherereye muri Afurika y’Epfo.

Zari amaze iminsi yifotoreza muri iyi nzu ndetse mu mpera z’icyumweru gishize hasohotse amashusho agaragaza ibikoresho bigezweho bayishyizemo. Iyi nzu ifite igikoni kigezweho, icyumba kinini cya sinema, aho gukorera siporo, piscine hanze n’ibindi.

Ikinyamakuru SDE cyo muri Kenya cyanditse ko Zari aherutse kubwira  inshuti ze ko ashobora kwimukira muri iyi nzu bidatinze bityo akaboneraho kubona agahenge nyuma y’igitutu abafana ba Diamond bamushyiragaho bamusaba kwimuka akava mu nzu ya Diamond Platnumz.

Kugeza ubu umubano wa Zari na Diamond ntiwifashe neza muri ibi bihe nyuma yaho umwe aherutse gushinja undi kumuca inyuma , Zari nawe agashinja Diamond kutita kubana babyaranye akirengagiza inshingano za kibyeyi.

 

 

Zari n’umukunzi we (ahisha cyane) bifotoreza hafi yiyi nzu nshya
Zari ari kumwe n’abana yabyaranye na Diamond bari muri iyi nzu nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger