AmakuruImyidagaduro

Zari ashobora kwamburwa akazi aherutse guhabwa na Leta ya Uganda

Umunyamideli Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, ashobora kwamburwa akazi amaze ukwezi kumwe ahawe na Leta ya Uganda aho yari yarahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Uganda, amenyekanisha ibyiza nyaburanga byaho ku Isi hose.

Amakuru avuga ko uyu mugore ashobora kwamburwa inshingano yari yarahawe, avuga ko ashobora kuzasimburwa na Miss Quinn Abenakyo uherutse gukora amateka mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World).

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss World ahagarariye Uganda,yaciye agahigo  i Sanya aboneka mu bakobwa batanu ba mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Nyampinga w’Isi ryasorejwe i Sanya ku wa 8 Ukuboza 2018.

Uyu mukobwa ni nawe waje ku isonga ry’Abakobwa bose bari bitabiriye irushanwa baturutse ku mugabane w’Afurika kuko ari nawe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi kuri uyu mugabane, ibi byashimishije abatuye Uganda ku buryo bufatika.

Ubwo yamaraga gusesekara muri Uganda avuye mu irushanwa yahise atangira kurambagizwea n’ikigo cy’Ubukerarugendo muri Uganda umuyobozi Mukuru wacyo Daudi Migereko yavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 22 akwiye kuba ishusho irata ubukerarugendo bw’igihugu ku Isi.

Yavuze ko Miss Quinn yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha igihugu cye, bityo ko agomba no gukomeza kugirirwa icyizere cyo kukimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga kuko bizarushaho no kongera inyungu muri Uganda.

Yagize ati “Isura y’igihugu yagiye yerekanwa mu buryo butandukanye, ubu rero dukeneye kwishyira ku rwego rw’uko aho yageze natwe byadufasha kubona inyungu yisumbuye.”

Zari ushobora gusimburwa na Miss Quinn Abenakyo yahawe inshingano zo kuba Amabasadeli w’iki gihugu mu by’ubukerarugendo mu Ugushyingo 2018, ari nabwo yahise atangira inshingano ze.

Zari aravugwaho kuba yasimburwa na Miss Quinn Abenakyo nyuma y’uko yari amaze iminsi yibasiwe n’Abanya Uganda bamushinja kwivuga kurusha gukora ibijyanye n’akazi yahawe.

Hari n’abavugaga ko uyu mugore ari kwifotoza cyane aho gukora icyo yakagombye gukora, bityo bikaba bishobora kudindiza iterambere ry’ubukerarugendo bw’iki gihugu.

Miss Uganda uri gukekwaho kuzasimbura Zari Hassan
Miss Quinn yaje muri 5 ba mbere mu iryshanwa rya Nyampinga w’Isi
Zari wahawe inshingano zo kuba Ambasadeli w’ubukerarugendo muri Uganda ashobora kwamburwa umwanya we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger