AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Zambia yahagaritse umukino wagombaga kuyihuza na Afurika y’Epfo kubera ibitero ku banyamahanga

Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Zambia (FAZ) ryahagaritse umukino wa gicuti wagombaga guhuza Afurika y’Epfo na Zambia ku wa Gatandatu mu murwa mukuru wa Zambia i Lusaka.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ibitero byibasira abanyamahanga byakozwe n’Abanya-Afurika y’Epfo.

Abanyagihugu ba Zambia babinyujije ku mbuga nkoranyambaga basabye iri shirahamwe FAZ, ko risubika uyu mukino hagati ya Chipolopolo na Bafana Bafana nk’uburyo bwo kwerekana akababaro k’ibi bikorwa ndengakamere.

Umukuru wa FAZ Adrian Kashala yemeje uyu mwanzuro, akomeza avuga ko uyu mukino wimuriwe ku y’indi taliki itaratangazwa,izashyirwaho nyuma y’aho babonaniye n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, SAFA.

Muri uwo mwanya kandi, leta ya Zambia yaburiye abashoferi b’amakamyo ko bohagarika ingendo zabo muri Afurika y’Epfo kugeza igihe umutekano ugarukiye muri icyo gihugu.

Ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia, Mutotwe Kafwaya, yasabye abashoferi bari muri Afurika y’Epfo ko babika amakamyo yabo ahantu hizewe, kugeza agahenge k’umutekano kagarutse muri Afurika y’Epfo.

Ibi bitero byibasiye abanyamahanga, byabagizeho ingaruka kuko amaduka yabo yasahuwe ndetse na byinshi mu bikorwa remezo byabo birangirizwa.

Ishirahamwe rishinzwe Iterambere hagati y’ibihugu byo mu Karere na Afurika y’Epfo naryo ryahagurukiye kwamagana ubwo bugizi bwa nabi.

Aciye ku rubuga rwa Twitter, umunyamabanga nshingwabikorwa w’iryo shirahamwe, Stergomena Tax, avuga ko SADC iteye utwatsi ubwo bugome butagira izina bukorerwa abanyamahanga muri Afrika y’Epfo, agasaba ko icyo kibazo cyafatirwa ingamba mu maguru mashya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger