AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Zambia: Umupilote yakoze igikorwa kidasanzwe arokora abagenzi 41 yari atwaye

Umupilote wo muri Zambia yiswe intwari nyuma yo kurokora abagenzi 41  yari atwaye nyuma y’uko indege barimo yashegeshwe n’urubura akagerageza kuyimanura kugeza ubwo igeze ku butaka amahoro.

Uretse kuba iyi ndege yari yashegeshwe bikomeye n’urubura, harakekwa ko  yari yanakubiswe n’inkuba.

Byabaye ubwo iyi ndege ya kompanyi ya Proflight yarimo isatira umurwa mukuru wa Lusaka ivuye mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone.

Iyi ndege yarimo igendera ku butumburuke bwa 5,7Km hejuru ubwo yahuraga n’urubura rukomeye rukayishwanyaguza ikizuru cyayo.

Ba nyir’indege bavuga ko umupilote yakoze ibishoboka mu gutuma indege ibasha gukomeza iyi nzira igoye no kugera ku kibuga cy’indege kitiriwe Kenneth Kaunda i Lusaka mu mahoro.

Phil Lemba, umuyobozi muri Proflight, yavuze ko yishimiye cyane kuba abagenzi bageze aho bajyaga mu mahoro.

Ikinyamakuru Mwebantu cyo muri Zambia kivuga ko abagenzi bagize ubwoba bwinshi ubwo ibi byabaga.

Ikinyamakuru Daily Mail cyaho gisubiramo amagambo ya Bwana Lemba agira ati: “Indege yacu yari itwaye abagenzi 41, yakubiswe n’inkuba ahagana saa 15:20 mu gihe yarimo yegera umurwa mukuru Lusaka”.

Arakomeza ati: “Kubera uko indege iteye, ntabwo yangiritse cyane, indege kandi ifite uburyo bunyanyagiza imbaraga z’inkuba iyo ziyibasiye”.

Itangazo ryasohowe n’iyi kompanyi rivuga ko iyi ndege yashegeshwe cyane n’urubura ariko binashoboka ko yakubiswe n’inkuba, gusa ko iby’inkuba bigiye kugenzurwa mbere yo kwemezwa.

Umupilote wari uyitwaye yashimagijwe cyane n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko we na bagenzi be bakoze akazi gakomeye mu bihe bikomeye by’urugendo rwo mu kirere.

Iyi ndege birakekwa ko kandi yari yakubiswe n’inkuba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger