Amakuru ashushyePolitiki

Zambia: Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ishami rya SDGs

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’ikigo nyafurika cy’Intego z’iterambere rirambye (SDGs) yageze i Rusaka muri Zambia.

Perezida Kagame arafatanya na mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu mu muhango wo gufungura ishami ry’icyo kigo cya SDGs rigenewe agace ka Afurika y’Amajyepfo, iryo shami rikaba rifite icyicaro i Rusaka muri Zambia.

Kizajya gitanga ubufasha mu bya tekiniki, inama n’ubunararibonye kuri za guverinoma, inzego z’abikorera, amashuri makuru na za kaminuza, hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziteganywa muri SDGs. Cyitezweho gufasha ibihugu by’ako karere gushakira ibisubizo imbogamizi zituma bitabasha kugera kuri SDGs.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger