AmakuruInkuru z'amahanga

Zambia: Komisiyo y’amatora yamaze gutangaza Perezida mushya

Mu cyumweru gishize, mu gihugu cya Zambia, habereye amatora ya Perezida ugomba kuzayobora iki gihugu mu myaka igiye kuza, Komisiyo y’amatora ikaba yamaze gutangaza ko itsinzi yegukanwe n’uruhande rw’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwari busanzweho.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Zambia byakomeje kugenda bibyandika, Amatora ya Perezida yabaye muri kiriya gihugu yasojwe umugabo witwa Hakainde Hichilema ariwe wegukanye itsinzi ahigitse perezida ucyuye igihe bwana Edgar Lungu.

Itsinzi ya Hakainde Hichilema mu matora, yemejwe ku mugaragaro na Komisiyo y’amatora hariya mu gihugu cya Zambia, aho batangaje ko uyu mugabo uanzwe abarizwa mu ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bwari busanzweho, yatsinze amatora n’amajwi arenga miliyoni 2, 810, 777, mu gihe uwo bari bahanganye cyane muri aya matora Bwana Edgar Lungu wari usanzwe ku butegetsi we yagize amajwi angana na miliyoni 1, 814, 201.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora by’agateganyo, Perezida ucyuye igihe Edgar Lungu yari yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora kubera ko aya matora ngo yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, ni nyuma yaho Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Zambia yari yagaragaje ko uwatsinze amatora by’agateganyo ari Hakainde wo mu ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi.

Hakainde Hichilema wo mu batavugarumwe n’ubutegetsi, ntabwo ari ubwa mbere yari ahatanye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Zambia kuko amaze guhatana inshuro zirenga esheshatu ariko atabasha kwegukana itsinzi, nyuma yo gutsinda amatora abayoboke benshi cyane b’ishyaka rya United Party for National Development ribarizwamo Hakainde bagiye mu mihanda itandukanye muri kiriya gihugu bishimira itsinzi yabo.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Ubutegetsi bwa Perezida Edgar Lungu wari umaze imyaka itandatu ayobora Zambia, bwagiye bunengwa cyane mu bijyanye no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, ubushomeri bukabije no kunanirwa kuzahura ubukungu bw’iki gihugu.

Hakainde watowe afite urugamba rukomeye rwo guhindura ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi, Bikaba biteganyijwe ko perezida watowe azarahira mu minsi irindwi iri imbere.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger