AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Zambia : Hadutse ukutumvikana ku hazashyingurwa Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu

u gihugu cya Zambia nyuma y’umuhango wabaye wo kumusezeraho bwa nyuma , abo mu mu ryango wa Kenneth Kaunda biyambaje urukiko ngo bagerageze kubuza ko ashyingurwa mu irimbi ry’igihugu rya Embassy Park mu murwa mukuru Lusaka.

Gushyingura Kenneth Kaunda biteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu.

Leta yariyasohoye itegeko-teka rivuga ko Kenneth azashyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi babaye ba Perezida na bo bashyinguwe.

Kugeza ubu haribazwa niba uyu muhango ushobora gusubikwa kuko ubu bamwe mu bana, abuzukuru n’abuzukuruza ba Kaunda, barimo gusaba urukiko kwemera ko ashyingurwa ahandi hantu, iruhande rw’ahashyinguye umugore we Mama Betty Mutinkhe Kaunda.

Aba bavuga ko ibi byaba bihuye n’ibyo Kaunda yifuje bwa nyuma Mbere y’uko yitaba Imana .

Umubare w’abo bo mu muryango we bashyigikiye ubu busabe ntuzwi neza.

Kugeza ubu haribazwa byinshi ku ishyungurwa rya Kenneth Kaunda cyane ko Leta ya Zambia nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo.

Dr Kenneth wahoze ari Perezida wa Zambia ndetse ufatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.

Kenneth Kaunda yayoboye Zambia guhera mu 1964, ubwo icyo gihugu cyari kibonye ubwigenge, kuko cyari cyarakolonijwe n’u Bwongereza, kugeza mu 1991. Ni umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge muri Afurika wari ukiriho, none na we ashoje urugendo rwe ku Isi.

Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Zambia, Kenneth Kaunda yabaye umwe mu Banyafurika bakora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Kenneth David Kaunda azibukwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kurwanya ubukoloni muri Zambia, igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika.

By: Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger