AmakuruImyidagaduro

Zahara, Nyanshinski na Amalon batumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Umuririmbyi Bulelwa Mkutukana wamamaye nka Zahara mu muziki, ukomoka muri Afurika y’Epfo uzwiho ubuhanga mu kugorora ijwi, Nyanshinski ukomoka muri Kenya ndetse na Amalon uri mu bahanzi bagezweho hano mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction kimaze kwandika izina mu bakunzi b’ibirori.

Aba bahanzi bazahurira muri iki gitaramo kizaba tariki 31 Gicurasi 2019, muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali), ubusanzwe iki gitaramo kiba buri mpera z’ukwezi. Kuri iyi tariki kandi ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction bizaba bimaze imyaka 4 biba.

Zahara ni inshuro ya kabiri araba aje mu Rwanda kuko ubwa mbere nabwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Social Mula cyabaye 25 Gicurasi 2018 maze abantu bagataha bamukuriye ingofero ndetse bataha bifuza ko yazagaruka kuko batashye badashize urukumbuzi rw’ubuhanga bw’uyu muhanzikazi. Ni igitaramo cyari cyabereye muri Serena Hotel.

Icyo gihe yanasuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi maze ari ku rubyirino akomoza ku mateka yahabonye afatwa n’ikiniga.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba tariki 31 Gicurasi, bizaba ari 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw muri VIP na 30, 000 Frw muri VVIP kubazagura amatike mbere naho abazayagurira ku muryango haziyongeraho ibihumbi bitanu ku manya isanzwe naho ahandi hiyongereho ibihumbi icumi.

Nyanshinski we ni umuraperi, ni umwe mu bahanzi bo muri Kenya bafite izina rikomeye,  yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abaraperi ryitwa Kleptomaniax yari ahuriyemo na Collo (Collins Majale) na Roba (Robert Manyasa).

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Bebi Bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee’, ‘Short N Sweet’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bafite igikundiro kidashidinywaho muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bizimana Amani uzwi nka Amalon we ni umuhanzi uri kuzamuka neza hano mu Rwanda, uretse igitaramo cyatumiwemo Burna Boy wo muri Nigeria, iki kiraba kibaye igitaramo cya kabiri abashije kuririmbamo. Amaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye nka  ‘Yambi’, ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, ‘Madelina’, ‘Shaddy Boo’ ndetse na ‘Byakubaho’ iri kubica bigacika muri iki gihe.

Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bimaze kubaka izina mu bakunda umuziki w’umwimerere, icyaherukaga n’icyatumiwemo Teta Diana n’Umufaransa Medhy Custos tariki 29 Werurwe 2019.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger