AmakuruAmakuru ashushye

Yvonne Chaka Chaka yasubiriye amateka mu gitaramo yakoreye i Kigali-AMAFOTO

Mu ijoror ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyaknga 2018, mumunyabigwi muri muzika ya Afurika, Mama Yvonne Chaka Chaka unifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda yataramiye abari bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali abantu bataha banezerewe.

Iki ni igitaramo yajemo atumiwe na KNC wamurikaga Album ye, uyu munya Afurika y’Epfo yaririmbye indirimbo ze zitandukanye abantu batahana akanyamuneza kuko hari benshi bamubonaga ku ma televiziyo batari bamubonaho aririmba mu ijwi ry’umwimerere.

Uyu muririmbyi w’ikirangirire muri Afurika, Yvonne Chaka Chaka yashimishije abagera mu bihumbi bibiri bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye  mu ihema rya Camp Kigali bari bafite inyota yo gutaramana na we bigaragarira amaso. Bataramanye biratinda muri iki gitaramo cyiswe ‘Legends Alive’.

Uretse KNC na Chaka Chaka hanaririmbye abandi bahanzi babanyarwanda nka Alyn Sano, Bruce Melody na Israel Mbonyi ukunzwe mu buryo bukomeye haba mu bakunda umuziki uhimbaza Imana n’abiyumva mu z’Isi.

Yvonne Chaka Chaka yageze ku rubyiniro ahagana saa sita n’iminota 20 z’ijoro maze akihagera arishimirwa bikomeye ku buryo utabona uko ubivuiga mu magambo, byari bitangaje kubona uyu mubyeyi aririmba ikinyarwanda kandi atari umunyarwanda. Yinjiye aririmba amwe mu magambo y’Ikinyarwanda ari nako avuga ubutitsa ngo “Muraho Rwanda, Ndabakunda”, mbere y’uko aririmba yabanje kuzenguruka mu bafana agenda abasuhuza ikiganza ku kindi ku bo yabashije kugeraho arangije yanzika n’umuziki wumvikanagamo uburyohe.

Yahereye ku ndirimbo ze zakunzwe mu myaka ya 1990 kugeza kuri zimwe mu nshya zigize album aheruka gukora. Indirimbo ze hafi ya zose zishimiwe, gusa hari izazamuye ibyishimo by’ikirenga nka I Cry for Freedom, Let Me Be Free, I’m Burning Up, Umqombothi, Motherland, Sangoma, I’m in Love With a DJ n’izindi.

Reba amafoto uko byari bimeze

Yvonne Cha Chaka yerekanye ko umuziki umuri mu maraso
Alyn Sano yaririmbye muri iki gitaramo

Nubwo bakuze, aba bamama batigisaga umubyimba abantu bakajya mu bicu
Bruce Melodie uherutse kwegukana PGGSS ya 8
Abantu bari bishimye
Yvonne Chaka Chaka

Mama Yvonne Chaka Chaka yaririmbiye uyu mufana we agace gato
Iyo wishimye urabigaragaza
Israel Mbonyi nawe yaririmbye indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana

KNC yaririmbye igihe kirekire ararambirana kugeza abafana bamusabye kuva ku rubyiniro

Byabaye ngombwa Yvonne Chaka Chaka akuramo inkweto

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger