AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravani yeretswe urukundo bikomeye mu gitaramo yakoreye muri Djibouti (+AMAFOTO)

Nyuma yo kuva muri Guinee Equatorial uyu musore yataramiye muri Djibouti aho yanahise ava yerekeza muri Madagascar aho akorera igitaramo kuri uyu wa 15 Werurwe 2019.

Buravan yataramiye mu gihugu cya Djibouti aho ari gukora umuziki wa Live abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi bavanye mu Rwanda riri kumufasha muri uru rugendo rw’ibitaramo akomeje gukorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Kuva tariki 20/02/2019 ni bwo Yvan Buravan yatangiye ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika, kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi baba begukanye igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI.

Buravan nyuma ya Madagascar arahava akomeza urugendo rwe rw’ibitaramo  muri Gabon tariki 20 Werurwe 2019 , tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome naho muri Angola  azahagera ku wa  23 Werurwe 2019.

Yvan Buravan yataramiye muri Djibouti

Yvan Buravani yeretswe urukundo bikomeye n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda baba muri Djibouti

Twitter
WhatsApp
FbMessenger