AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Yvan Buravan yegukanye igihembo gitangwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa

Umunyarwanda Burabyo Yvan uzwi cyane mu muziki nka Yvan Buravan, yegukanye Prix Decouvertes itegurwa ikanatangwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Uyu musore uzwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yegukanye iki gihembo ahize abandi 9 bari bahanganye, aca agahigo ko kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo.

Ivan Buravan yamenyeshejwe n’abateguye iki gihembo kimaze imyaka 38 gitangwa ko ari we wegukanye icy’uyu mwaka babinyujije kuri terefoni igendanwa.

Ivan Buravan yatangajwe ko agomba kwitabira irushanwa rihatanira iki gihembo ku wa 24 Nzeri 2018, biba ngombwa ko ashyigikirwa n’umubare munini w’abo bari bahanganye kugira ngo abashe kubahigika.

Uretse kuba kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo, Ivan Buravan yabaye Umunyarwanda wa gatatu witabiriye irushanwa ryo kugihatanira, nyuma ya Mani Martin na The Ben bitabiriye aya marushanwa mu myaka yashize bikarangira batashye amaramasa.

Biteganyijwe ko Ivan Buravan azajya ku cyicaro gikuru cya RFI giherereye i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kwakira igihembo cye.

Iki gihembo Buravan yegukanye cyatangiye gutangwa na Radio France Internationale mu wa 1981. Ni igihembo gitangwa buri mwaka gihabwa umuhanzi w’Umunyafurika wagaragaje impano idasanzwe kurusha bagenzi be.

Uwegukanye iki gihembo ahabwa amafaranga angana n’ibihumbi 10 by’Ama Euros ndetse akanahabwa amahirwe yo gukorera igitaramo i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger