AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravan yasoje urugendo rw’ibitaramo 12 yakoraga azenguruka Afurika

Umuhanzi w’umunyarwanda Yvan Buravan ukunzwe na batari bake mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda, nyuma y’iminsi itari mike amaze akora ibitaramo bitandukanye azenguruka ibihugu by’Afuria yamaze gushyira akadoko kuri uru rugendo.

Uyu muhanzi yasoje uru rugendo rw’ibitaramo 12 yateguriwe muri Afurika nyuma yo kwegukana irushanwa rya Le Prix Decouverte rya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Mu bihembo byari bikubiye muri iri rushanwa yatwaye ku wa 8 Ugushyingo,2018, harimo ibitaramo 12 mu bihugu bitandukanye, amayero 10,000 nk’igihembo nyamukuru n’igitaramo azakorerwa mu Bufaransa ubwo azaba ashyikirizwa iki gihembo.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram, tariki ya 24 Werurwe, Buravan yashimiye abamufashije kugira ngo ibi bitaramo bigende neza n’Abanyarwanda muri rusange.

“Umunsi w’ikiruhuko nyuma y’urugendo rw’ingenzi rwaranzwe n’ibihe byiza nasangiyemo urukundo na Afurika yose. Ndashimira igihugu cyange.”Buravan kuri Instagram.

Ibi bitaramo Buravan yabitangiriye muri Mali ku wa 20 Gashyantare, abisoreza muri Angola ku wa 23 Werurwe,2018. Byose yabikoreye mu mirwa mikuru.

Yvan Buravan yasoje urugendo rw’ibitaramo 12 amaze iminsi akora azenguruka Afurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger