AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravan yageze mu Bufaransa aho azashyikirizwa igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018 aherutse kwegukana (+AMAFOTO)

Yvan Buravan n’itsinda rimufasha mu byamuzika bageze mu Bufaransa aho agiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Paris  ku wa 16 Mata 2019, anakashyikirizwa igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018 .

Buravan yahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru yerekeza mu Bufaransa, mu gitaramo azahakorera  guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kizanaca imbona nkubone kuri Facebook ya Prix Découvertes.

Buravan nyuma yo gusoza ibitaramo bitandukanye yakoreraga ku mugane wa Afurika , uyu musore yahise mu Rwanda mu kwifatanya n’abandi mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yvan Buravan yegukanye igihembo cya Prix Decouvetes nyuma yo guhigika abandi bahanzi banyuranye bo ku mugabane wa Afurika. Uyu muhanzi agitsindira iki gihembo yegukanye amashimwe atandukanye nk’uko bigenwa na radiyo y’Abafaransa RFI itegura iri rushanwa.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ubusanzwe agenerwa ibihumbi 10 by’amayero bivuze arengaho gato miliyoni icumi z’amanyarwanda. Nyuma y’aya mafaranga umuhanzi wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes agenerwa ibihembo birimo gutegurirwa ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika (Ibi uko ari 12 yamaze kubikora mu minsi ishize) akanakora igitaramo mu mujyi wa Paris aho ashyikiririzwa igihembo nyamukuru.

Buravan yahagurukanye i Kigali n’itsinda rimufasha mu muziki we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger