AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravan mu mushinga w’indirimbo ye nshya na Se umubyara

Burabyo Yvan abenshi bamaze kumenya ku izina rya Yvan Buravan kubera ubuhanga bwe agaragaza mu miririmbire ye,uyu musore uririmba injyana ya RnB kuri ubu ari mu mushinga w’indirimbo na Se umubyara ndetse banawugeze kure kuko kuri ubu iyo ndirimbo iri muri Studio ariko igihe cyo kuyisohora ntikiragera.

Aya makuru y’indirimbo Buravan arigukorana na se yatangiye gusakara Muri mpera z’ ukwezi gushize kwa kane aho ubwe bwite Buravan abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse amagambo avuga ko ari gukorana indirimbo na Se (Collabo).aha akaba yarabyanditse mu magambo y’ icyongereza agira ati: “Ngo Papa wanjye hamwe nanjye turi gukorana indirimbo”.

Ubutumwa Yvan Buravan yashyize ku rukuta rwa Twitter ye

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Umuseke ubwo yaganiraga nacyo Buravan yagitangarije ko iyo ndirimbo ye na Se witwa, Burabyo Michael, batangiye gukora Yvan ubwe ariwe wateye intambwe yo gusaba umubyeyi we ko bakorana indirimbo nawe  ntakuzuyaza arabimwemerera.

Burabyo Michael ise wa Yvan Buravan

Buravan yatangaje kandi  ko iyo ndirimbo iri gukorerwa kwa Producer Bob ngo byinshi kuri yo azabitangaza igihe izasohoka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger