AmakuruAmakuru ashushye

Yvan Bravan yagiranye amasezerano na Sosiyete ikomeye ku Isi

Umuhanzi Yvan Bravan ukunzwe na benshi mu muziki Nyarwanda, ubu arabarizwa ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’ubufaransa aho ari gukorera ikiruhuko yahawe na New Level inzu ifasha abahanzi bakorana nayo.

Amakuru  dukesha New Level avuga ko Bravan yahagurutse mu Rwanda  ku italiki 11 Ukuboza 2018 yerekeje mu gihugu cy’Ubufaransa. Uru rugendo rwe rwabayeho mu rwego y’ikiruhuko yahawe mu gihe kingana n’ukwezi ari muri iki gihugu nyuma yahoo akagaruka mu Rwanda gukomeza ibikorwa bye bya muzika no gutegura Album ye ya kabiri.

umuyobozi wa New Level Mukasa Jean Marie yabwiye yatangaje  ko uyu muhanzi atagiye ku butumire bwa Prix Decouvertes kuko bo bateganya kumutumira muri Gicurasi 2019. uyu muhanzi ariko ngo nubwo yagiye mu buryo bwo kuruhuka hari ibikorwa bijyanye na muzika agomba gukorerayo birimo Media tour ndetse no kugira ama kompanyi bagirana amasezerano .

Nk’uko Bravan yari aherutse kubitangaza yavuze ko ubwo yari mu Bufaransa yasinyanye amasezerano na SACEM ndetse iki gikorwa kikaba ari kimwe mubyari byamujyanye harimo no gusinyana amasezerano na kompanyi yamufasha gucuruza ibihangano bye mu buryo bugezweho.

Société des auteurs, compositeurs et éditeurs de musique cyangwa SACEM ni  sosiyete y’abahanzi ikurikirana inyungu z’umuhanzi ku gihangano cye aho cyakoreshejwe hose ku Isi.

Amakuru agera kuri Teradignews.rw yemeza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, ko aribwo Yvan Bravan yagiranye amasezerano n’iyi sosiyete igomba gukurikirana ibihangano byebahereye kuri Album ye ya mbere yise “The Love Lab”aherutse kumurikira mu itaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Yvan Bravan ubu arabarizwa ku mugabane w’Uburayi nyuma y’igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo we wa mbere yise “The Love Lab” cyabereye mu mahema ya Camp Kigali kikitabirwa n’abakunzi b’umuziki we amagana n’amagana.

Bravan ari mu Bufaransa
uyu musore aherutse gushyira hanze album ye yambre hanze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger