AmakuruImyidagaduro

Young Grace yongeye kugaragariza umwana we ishema atewe no kuba yaramubyaye

Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace wamamaye mu muziki Nyarwanda mu njyana ya Hip-Hop yongeye kugaragaza ko yishimiye cyane umwana we w’umukobwa  yise Amata Diamante, aheruka kwibaruka.

Young Grace kuva yatwita uyu mwana, yakunze kugaragariza abakunzi be ko yishimiye cyane impano yahawe n’Imana yo kuba yakwibaruka imfura ye mu gihe hari abataragize amahirwe yo kubona urubyaro.

Nk’uko yabigaragagaje ku ifoto yashyize kuri Instagram, Young Grace ateruye umwana we umaze amezi abiri avutse, yanditseho amagambo agaragaza ko akomeje kwishimira iyi mpano yahawe n’Imana agereranya na malayika.

Yagize ati[“Amezi abiri arashize, komeza ukure neza malayika wanjye Diamante Amata”.}

Kubera urukumbuzi n’urukundo rwinshi Young Grace yari afitiye uyu mwana we ataravuka byatumye ku italiki ya 8 Nyakanga 2019 amuhimbiye indirimbo yamwitiriye ‘Diamante’.

Muri iyo ndirimbo, Young Grace yagaragaza ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho kandi ko ubwo azamubyara azamukunda nk’akarabo mu butayu, yavugaga ko atazi niba ari umuhungu cyangwa umukobwa gusa agahamya ko icyo azi neza ari uko ari umumararungu.

Young Grace yibarutse uyu mwana ku wa 24 Kanama 2019 mu bitaro bya Gisenyi biri iwabo mu Karere ka Rubavu.

Kuva uyu mwana yabona izuba, nyina umubyara Young Grace yakomeje kwerekana ko ari impano ikomeye yakiriye mu muryango we.

Amata Diamante ukomeje kugaragarizwa urukundo n’umubyeyi we, avuka kuri Se Rwabuhihi Hubert [Piqué] ubu wamaze gutandukana na Young grace n’ubwo yari yaramwambitse impeta nk’abitegura kuzabana.

Young Grace yongeye kugaragaza urwo akunda AMATA Diamante
Twitter
WhatsApp
FbMessenger