AmakuruImyidagaduro

Young Grace yibarutse imfura ye ayiha isezerano

Umuhanzikazi Young Grace wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop mu muziki Nyarwanda,mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu yibarutse imfura ye y’umukobwa yamaze guha izina rya Diamante .

Ku wa Gatandatu taliki ya 24 Kamena 2019, nibwo uyumuhanzikazi ubusanzwe witwa Abayizera Grace, yatangaje ko yibarutse umwana we w’umukobwa anagaragaza ko yishimiye cyane kumwakira mu muryango.

Young Grace yabyariye mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu aho yari yaragiye kubyarira hafi n’umuryango we n’ababyeyi be. Uyu mwana, Young Grace yamubyaranye na Rwabuhihi Hubert wanamwambitse impeta amusaba ko bazabana n’ubwo hari amakuru ahamya ko batandukanye.

Young Grace yibarutse imfura ye nyuma yo kumukorera indirimbo ari zo; “Diamante” na “You can do better”. Nyuma y’amasaha macye amaze kwibaruka imfura ye, Young Grace yanditse kuri konti ye ya Instagram ko yibarutse umwana mwiza w’umukobwa mu rukerera rw’uyu wa Gatandatu saa kumi n’iminota ine.

Uyu mubyeyi yahise aha isezerano uyu mwan we, ruyo kuzamukunda,akamutonesha ndetse akanamuha ubuzima bwose butangwa n’umubyeyi.

Yagize ati “Nguhaye ikaze mfura yanjye Diamante, nzagukunda, nzagutetesha, nzagutonesha, ntacyo uzamburana, iryo ni isezerano nguhaye.”

Ubutumwa bwa Young Grace aha umwana we isezerano
Nyuma y’amzi icyenda Young Grace yibatutse “Diamante”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger