ImyidagaduroUrukundo

Young Grace yatanze integuza ku bukwe bwe

Umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop Young Grace yijeje abantu bamukurikira ko ubukwe bwe n’umusore uherutse kumwambika impeta bwegereje.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abafana be bamukurikira kuri Instagram, yabasabye kumubaza ibibazo na we abizeza ko ibyo abazwa abisubiza.

Hari umufana wamubajije niba yaratandukanye n’umusore witwa ‘Pique’ umaze igihe yaramwambitse impeta y’urukundo.

Young Grace yamusubije bitakoroha ko batandukanye kuko hari ikintu  kinini kibahuza. Undi nawe yahise abaza Young Grace igihe azakorera ubukwe.

Mu kumusubiza yagize ati :”Ubukwe buregereje nzabatumira kuko ubukwe ni abantu…”.

Yanabajijwe inzozi afite, avuga ko anyotewe kuba akabura ntikaboneke (Umubyeyi).

Hari amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi bushobora kuba muri uyu mwaka wa 2019.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 ubwo Young Grace yizihizaga isabukuru y’amavuko nibwo Pique yateye ivi maze amusaba ko yazamubera umufasha undi na we abyemera atazuyaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger