AmakuruImyidagaduro

Young Grace yashimiye buri wese wamugaragarije urukundo anahishura amazina y’imfura ye [+AMAFOTO]

Nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura mu mpera z’icyumweru gishize, Young Grace yashimiye buri wese ku bw’urukundo yamugaragarije, anahishura ko umwana we uzwi nka Diamante amazina ye ari Amata Anca Ae’eedah Ai.

Uyu muhanzikazi uririmba ijyana ya HipHop, unabimazemo igihe kinini , yabinyujije  ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira  abantu bose bamubaye hafi kugeza uyu munsi, yanifurije abakunze  be n’abamukurikira  kubyara bakagira abana ngo kuko abana ari cyo kintu gishimisha cyane muri iyi Si.

“Mwarakoze cyane ku bw’urukundo mwatweretse muri uru rugendo kugeza uyu munsi, Imana ibahe umugisha n’abana kuko ni cyo kintu gishimisha cyane muri iyi Si.”

Young Grace yanahishuye ko Diamante ari akazina k’akabyiniriro(Nickname) yahaye umwana we, naho amazina ye bwite yitwa Amata Anca Ae’eedah Ai , ni umwana yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, Hubert Rwabubihi ariko bakaba batagikundana kugeza ubu.

Mu gitondo cyo ku wa 24 Kanama 2019, mu bitaro bya Gisenyi ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa wagiye kuvuka yaramaze guhabwa izina rya Diamante.

Amata Anca Ae’eedah Ai Imfura ya Young Grace
Yanamuhaye akazina ka Baby boss

Twitter
WhatsApp
FbMessenger