Amakuru ashushyeImyidagaduro

Young Grace yakoze ibitamenyerewe ku isabukuru ye asangira n’abana bo ku muhanda(Amafoto)

Umuraperikazi Young Grace ku isabukuru ye yabaye kuri wa kabiri tariki 19 Nzeri 2017, yaboneyeho umwanya wo kwiyegereza abana bo ku muhanda asangira nabo mu buryo bwo kubereka ko abakunda kandi abonye ubufasha yazakora ibirenze ibyo yakoze ku kuri iyi sabukuru ye.

Abayizera Marie Grace [Young Grace] yavutse kuwa 19 Nzeri 1993 mu karere ka  Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba  mu cyahoze ari Gisenyi . Uyu mukobwa w’imyaka 24 ni umwe mubakobwa bakomeye cyane  mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba amaze kugera kuri byinshi kubera gukora umuziki.

Uyu mukobwa w’urubavu ruto, ni imfura mu muryango w’abana batatu, akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa, akaba afite ababyeyi bombi.

Ku Isabukuru ye yabaye kuri uyu wakabiri tariki 19 Nzeri 2017, yakoze ibitamenyerewe mu Rwanda maze asangira n’abasitari batandukanye gusa mu rwego rwo kuzirikana abababaye ahitamo no kwiyegereza abana bo ku muhanda ngo abereke ko nabo abazirikana.

Iki gitekerezo yakigize  abitewe n’uko kenshi iyo ari gutambuka i Nyamirambo ahura n’abana bo  ku muhanda bamusaba amafaranga  ijana (100Frw) ngo babashe kurya cyane ko baba bashonje, bityo we ngo ntaba yumva ukuntu amafaranga ijana yahaza umuntu.

Byongeye kuba ari abana kandi akunda abana, iyi ikaba ariyo mbarutso yo gukorwa ku mutima n’akababaro kabo  amaze  agafata icyemezo cyo gusangira n’aba bana ku munsi we w’amavuko, mu buryo bwo kubahumuriza no kubereka ko ari abantu nk’abandi badakwiye kwigunga.

Izina Young Grace ryatangiye kumvikana mu matwi ya benshi mu batuye u Rwanda muri 2011, ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo yitwa Hip Hop Game.

 

Abasitari batandukanye bari bitabiriye

Uyu mukobwa wari uje mu  kibuga cyari kiganjemo abasore , yaraje akora ibitamenyerewe ndetse yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki, atangira kwigarurira imitima y’abatari bake mu bakunzi b’umuziki ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Nk’impano yari ishibutse mu zindi zikomoka mu karere ka Rubavu ni umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana indi sura muri muzika nyarwanda ndetse atangira kwitabira ubugira kenshi amarushanwa atandukanye arimo n’irikomeye kurusha ayandi mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star.

Young Grace ahagaze impande y’imodoka ye Byari ibyishimo by’kirenga kuri uyu muhanzikazi Abana bo ku muhanda yari yabitayeho asangira nabo Icyo kurya ntago cyari icy’ibura Uyu mukobwa yagaragaye akata  gateau wenyine kubera ko umukunzi we w’umuzungu atari ahari Amanyura umugati Abana bo ku muhanda banyweye bashira icyaka

Abana bo ku muhanda bari bishimiye gusangira n’uyu muraperikazi

https://www.youtube.com/watch?v=3vMeu8oV5Ec

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger