AmakuruImyidagaduroUmuziki

Young Grace yahanuye urubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina n’urukuramo inda

Grace Abayizera uzwi mu muziki nka Young Grace akaba ni umwe mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star y’uyu mwaka yagiriye urubyiruko rwa none inama yo gukora  imibonano mpuzabitsina babanje kubitekerezaho bihagije, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zose zibivamo.

Mu gihe urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo inda zitateganyijwe n’abazikuramo ku bushake, Young Grace nk’umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi atanga inama kuri barumuna be bari kugwa muri uwo mutego, akavuga ko abenshi babiterwa no gukora imibonano mpuzabitsina batabitekerejeho bihagije.

Uyu mukobwa abona agakingirizo nk’umwe mu miti yo guhangana n’iki kibazo, dore ko gafite umumaro cyane mu rubyiruko kuko kabafasha kwirinda byinshi harimo inda zitateganyijwe ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Agakingirizo gafite umumaro cyane ku rubyiruko kuko burya karinda byinshi bibi harimo nko gusama inda zidateganyijwe ndetse n’udukoko dutandukanye twandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane nka SIDA.”

Kuri Young Grace, Kuba umukobwa yakuramo inda abifata nk’ikosa rikomeye cyane, rigeretseho n’icyaha cyo kwica umuziranenge.

Grace agira inama abakobwa bakuramo inda kubera ko batabiteguye kugira umuco wo kwibuka gukoresha agakingirizo, cyangwa bakava mu bujiji bakamenya kubara kuko gusama bigira igihe biberamo.

Kuri we ngo hagize ikiba aba yumva yamubyara kuko burya umwana ari umugisha kandi niyo avutse ntabura uko abaho kuko Imana ari inyembabazi ibeshaho uwavutse.

Ati “Wenda ntabwo yabaho neza nk’uwavutse yarateguriwe inzira ariko tujye tumenya ko ku Isi habaho amahirwe n’umugisha ushobora kuvuga bikomeye ariko ugakura mu buzima bwiza.”

Young Grace.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger