AmakuruImyidagaduro

Young Grace yagaragaje amafoto ari ku mazi agaragaza inda y’imvutsi atwite (Amafoto)

Umuhanzi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace, yagaragaje amafoto yishimisha, ari mu bwato ndetse no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu yambaye utwenda tugaragaza inda ye y’imvutsi.

Muri Werurwe 2019, nibwo amakuru avuga ko Young Grace atwite yageze ahagaragara, uyu muhanzi nawe ntiyabikahaka, ahubwo avuga ko Imana yahisemo kumuha umugisha w’umwana mbere yo kumuha umugisha w’urugo.

Uyu muhanzi yatangaje ko umwana atwite yitwa Diamante, ndetse ko se w’uyu mwana yitwa Rwabuhihi Hubert [Piqué], akaba ari umusore bamaze igihe bakundana.

Muri nzeri 2018, nibwo uyu mukunzi wa Young Grace ukina ruhago mu kiciro cya kabiri mu Rwanda, yambitse umukunzi we impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore.

Young Grace yagaragaje inda y’imvutsi atwite
Young Grace yatangaje ko umwana we azitwa “Diamante”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger