AmakuruImyidagaduro

Yemi Alade wo muri Nigeriya agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Yemi Eberechi Alade agiye kuza kugaruka mu Rwanda aho azataramira abazitabira ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco rya FESPAD ryahujwe n’Umuganura muri uyu mwaka.

Yemi Alade azafatanya n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda mu gususurutsa abazitabira  ibi birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura muri rusange bizabera kuri Stade Amahoro tariki 29 Nyakanga 2019.

Uretse uyu munya nigeriya, hazaba hari abandi bahanzi nka Bruce Melody, Butera Knowless ndetse na Charly na Nina  na Angelique Kidjo wavukiye muri Benin ariko akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse iki gitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco , hazaba n’ibindi birori byo gusoza FESPAD byahujwe n’igitaramo ‘Nyanza Twataramye’ kizaba tariki 2 Kanama 2018, ibi bikazakurikirwa n’ibirori byo gusoza umuganura biteganyijwe tariki 3 Kanama 2018 nabwo mu karere ka Nyanza. Muri iki cyumweru hagati hari n’ahandi hazagenda habera ibitaramo harimo mu karere ka Rwamagana, Musanze, Rubavu na Huye.

Uyu Angelique Kidjo ni umuhanzikazi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika nkuko twabigarutseho hejuru, ni  mubyeyi  uvuka muri Benin akaba yaravutse mu mwaka wa 1960 yinjira mu muziki mu mwaka wa 1982.

Angelique Kidjo yamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyo yise ‘We are one’ ndetse n’izindi nyinshi ariko iyo atazibagirwaho ni indirimbo yise ‘Agolo’ yakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku Isi.

Ni mu gihe kandi Yemi Alade we ari umuhanzikazi wo muri Nigeriya uri kugenda azamuka mu ruhando rwa muzika ku myaka ye 29 y’amavuko gusa. Si ubwa mbere agiye kuza mu Rwanda kuko hari ni kindi gitaramo yigeze kwitabira cyabereye muri Kigali Convention Center.

Angelique Kidjo nawe azitabira iki gitaramo

Umva hano indirimbo “Agolo” yamamaye cyane 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger