Imyidagaduro

Yemi Alade n’umunyarwanda Faycal bakoreye igitaramo mu Bubiligi-AMAFOTO

Kuri uyu wa 25 Mata 2018 Yemi Alade n’umunyarwanda Ngeruka Faycal bakoreye igitaramo mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelle maze abacyitabiriye babakurira ingofero ahanini bitewe n’imibyinire yaranze iki gitaramo.

Iki ni igitaramo cyateguwe n’umunya Nigeriyakazi uri gukundwa cyane mu muziki akaba adasiba no gushyira hanze indirimbo, Yemi Alade, iki gitaramo yahisemo ko yafatanya n’umunyarwanda Kode Faycal, ni kimwe mu bitaramo bye azakorera mu bihugu bitandukanye mu cyo yise :” Black Magic Tour”.

Ibi bitaramo bya Yemi Alade byatangiye tariki 14 Mata 2018 bihera muri Suwede. Muri iki gitaramo  Faycal Kode umunyarwanda wakunzwe nabatari bake akiba mu Rwanda ariko kaza no kubishimangira  cyane ubwo yakoranaga na Urban Boys indirimbo bise sinzahinduka maze iyi igakundwa cyane ,  niwe wageze ku rubyiniro bwa mbere  maze abifashijwemo n’ababyinnyi be b’abakobwa abantu bamanika amaboko .

Ngeruka Faycal Kode uba muri iki gihugu cy’Ububiligi yishimiwe cyane nkuko bigaragara mu mashusho make agaragaza uko byari bimeze muri iki gitaramo  yagiye hanze .

Abakobwa bafashije Faycal ku rubyiniro
Bishimye cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger