AmakuruImyidagaduro

Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye ayoboye urugamba

Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Yasipi Kasmir Uwihirwe, yagaragaye ari we uyoboye urugamba asobanurira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame uko bagiye kwitwara mu mwitozo w’urugamba ubwo hasozwaga itorero Indangamirwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo hasojwe Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 689, mu muhango ukomeye witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.

Ubwo bamwe mu bashoje aya masomo berekanaga ibyo bize, mu bijyanye no gutegura urugamba, Yasipi Kasmir Uwihirwe, yagaragaye asobanurira abayobozi bayobowe n’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda uburyo bategura urugamba neza ku ikarita, uburyo basubizayo umwanzi, uko bakwitwara igihe baba batunguwe n’ibindi.

Yassip Kasmir, wari wahawe ipeti rya lieutenant wambaye umwambaro wa gisirikare, inkweto za bote, ingofero y’urumbaga ndetse n’imbunda nini, hamwe n’inkoni mu ntoki, yatangiye asaba abagize itsinda yari ayoboye kwibwira abayobozi.

Nyuma yo gusobanurira abayobozi agace bategura guhanganiramo n’umwanzi, n’uko bazagenda bitwara kuri buri musozi mu bihe bitandukanye, yasabye abasirikare batandatu yari ayoboye kwakira amabwiriza y’uko bagomba kwitwara ku rugamba.

Nyuma y’aya mabwiriza, abasirikare bagiye ku rugamba, bahangana n’umwanzi mu buryo busa neza n’uko urugamba rugenda, ndetse baranarutsinda.

Urubyiruko ruturuka mu bihugu 23, barangije amashuri yisumbuye.

Itorero indangamirwa ryatangiye mu 2008, aho abana b’abanyarwanda batuye mu mahanga bazaga mu biruhuko bagahabwa inyigisho ku ndangagaciro zitandukanye za Kinyarwanda, kugirango nibasubira yo, bazababwire abo basanze ibyiza by’u Rwanda.

Abitabiriye ni abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo n’imyitozo y’ibanze ya gisirikare , uburyo bwo gutegura urugamba, uburyo bwo gushakisha amakuru mu iperereza no kurwanya iterabwoba, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu n’izindi gahunda za Leta.

Banatemberejwe ibice bitandukanye ndangamateka mu gihugu, aho basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanurwa birambuye inzira y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu yakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa mu 2016, nibwo Perezida Paul Kagame yasabye ko mu masomo ahabwa abaryitabira hongerwamo n’amasomo ya gisirikare, haherewe ku bari bamaze kunyura mu byiciro icyenda byari bishize.

Kuva mu 2008 iri torero ryitabirwaga n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujyayo.

Gusa Perezida Kagame yaje gusaba ko ryongerwamo n’indashyikirwa zagize amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye n’urundi rubyiruko ruri mu nshingano zitandukanye mu gihugu.

Rumwe mu rubyiruko rwatorejwe mu itorero Indangamirwa ruravuga ko inyigisho rwahawe zirufasha kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda no mu kazi karwo.

Abasoza itorero Indangamirwa ry’uyu mwaka wa 2019, bavuga ko inkoko ari yo ngoma ngo umusibo n’ejo ejo bundi ibyo bize bikungukira rubanda rwose muri rusange.

Mu bagize iri torero  abaturuka mu Rwanda bari kukigero cya 88.83%  na ho abaturuka hanze y’urwanda 11.17% bakaba batorezwa mu masibo abiri, aho isibo ya mbere itorezwamo abari hagati y’imyaka 18-23 ikaba yitwa indirira rugamba  na ho iya kabiri yitwa indahangarwa ikaba itorezwamo bari hagati y’imyaka 24-35.

Yasipi Kasmir Uwihirwe wabaye igisonga cya Miss |Rwanda 2019 mu mwenda wa gisirikare
Twitter
WhatsApp
FbMessenger