AmakuruImikino

Yannick Mukunzi yisanze mu mvune ishobora kumara igihe kirekire

Yannick Mukunzi nyuma y’imvune yagize mu ivi ry’ibumoso ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, ashobora kumara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Iyi mvune Yannick yayigize hari mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzwemo Täby FC ibitego 3-1.

Uyu musore wasohowe mu kibuga ku munota wa 19, bimaze gutangazwa ko agomba kubagwa iyi mvune mu byumweru 2, ubu arimo kugendera ku mbago.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,n’amarangamutima menshi yavuze ko hari igihe ibintu bibi mu buzima aba ari inzira ijyana ku bintu byiza.

Yannick yifashishije amagambo y’umwanditsi Nicole Reed, yagize ati “rimwe na rimwe ibintu biza ku buzima bwacu, bituyobora ku bintu byiza biba bizatubaho.”

Yannick yashimiye buri wese wamwifruije gukira vuba.

Yakomeje agira ati “ndashimira buri umwe wafashe umwanya we akanyifuriza gukira vuba, nizeye ko nzagaruka nkomeye kurusha mbere. Ndifuriza ikipe yanjye ya Sandvikens IF amahirwe masa mu mikino isigaye, twabikora”

Yannick Mukunzi ntabwo aramenya igihe azamara hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa, avuga ko ategereje icyo abaganga bazamubwira amaze kubagwa, gusa akenshi iyo umukinnyi agize iyi mvune akabagwa, bimusaba amezi kugira ngo agaruke mu kibuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger