Amakuru ashushyeImyidagaduro

Yannick Mukunzi yatanze igisubizo ku rukundo ruvugwa hagati ye na Miss Iradukunda Liliane

Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yasubije ibibazo byari biteye amatsiko abamuzi ndetse anatanga igisubizo kirambye ku rukundo rumaze iminsi ruvugwa gahati ye na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane.

Ikibazo cy’urukundo rwe na Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane n’ibindi bitandukanye , Yannick Mukunzi yabisubirije mu kiganiro Samedi Detente gica kuri RBA cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira. Uyu musore ukundwa n’abakobwa batari bake hano mu Rwanda ndetse hakaba hari nabigeze kumurwarira indege, yavuze ko rwose nta rukundo yigeze agirana na Miss Iradukunda Liliane.

Yannick yavuze ko babonanye bwa mbere ubwo bose bari batumiwe kuri Radio atanazi ko ahahurira na we.

Yavuze ko abatangaje ko bashobora kuba bakundana babeshye ndetse ko byamubabaje cyane kuko afite umukunzi. Yannick afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 2 uretse ko atabana na nyina w’umwana we gusa ariko barateganya kubana kuko yifuza ko bazajya gusezerana imbere y’amategeko.

Uyu musore n’ubwo akina umupira w’amaguru akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nk’imideli ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye, abantu benshi bibazaga ku hazaza he amaze guhagarika gukina umupira w’amaguru , we akaba yasubije ko umunsi yabiretse azaba umushabitsi agacuruza, akaba yifuza ko yazajya acuruza imodoka.

Nkuko mu buzima bwari wese bigenda, umuntu agira uwo afataho urugero, Yannick we avuga ko uwamukundishije umupira w’amaguru ari umunya-Brazil Ronaldo de Assis Moreira wamamaye cyane nka Ronaldinho Gaucho wabiciye bigacika muri ruhago. Uyu yakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Brazil , akinira Paris Saint Germain yo mu bufaransa , akinira FC Barcelona yo muri Esapagne na AC Milan yo mu butariyani  ndetse yanatwaye ibihembo bitandukanye bya FIFA harimo na Ballon d’Or mu 2005.

Ku bijyanye n’abakinnyi afana i Burayi ku isonga haraza Paul Pogba ukinira Manchester United itozwa na José Mário dos Santos Mourinho Félix (José Mourinho), amukundira ko ari umunyadukoryo ahantu hose ari.

Yannick Mukunzi yamaze kumvikana n’ikipe ya Sandviken ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède. Igisigaye ni uko iyi kipe yaganira na Rayon Sports ubundi ibiganiro ku mpande zombi byagenda neza akazayerekezamo muri Mutarama 2019.

Yannick Mukunzi yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na Miss Iradukunda Liliane
Miss Liliane wavuzweho gukundana na Yannick
Twitter
WhatsApp
FbMessenger