AmakuruImikino

Ya Bisi ya Rayon Sports iratangira gukoreshwa ku wa gatanu w’iki cyumweru

Nyuma y’igihe kirekire abafana ba Rayon Sports bategereje kubona ikipe yabo igenda mu modoka imaze igihe yaraguze, kuri uyu wa gatanu ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Sunrise iyi bisi izatangira gukoreshwa.

Aya makipe yombi azahurira mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni Bisi yaguzwe na Rayon Sports ku bufatanye n’abaterankunga bayo.

Ni Bisi yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’Ugushyingo bivugwa ko Rayon Sports yayiguze angana na miliyoni 100 z’Amanyarwanda yagombaga kwishyurwa mu byiciro, gusa biza kugaragara ko itahise yishyurwa.

Mu bagombaga gufasha Rayon Sports kwishyura iyi modoka harimo Company y’ubwishingizi ya Radiant yari yemereye Rayon Sports miliyoni 34 zagombaga kwiyongera kuri 16 Perezida Paul Muvunyi yari yemeye gutanga. Igice cya mbere cy’amafaranga yo kwishyura iyi modoka cyabonetse muri Mutarama uyu mwaka.

Itangira gukoreshwa ry’iyi modoka rishimangira isezerano Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports yari yatanze ubwo amafaranga yo kwishyura iyi modoka yabonekaga. Perezida Muvunyi yari yijeje abafana ba Rayon Sports ko iyi modoka izatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Iyi Bisi igomba kugaragaraho ibirango bya Rayon Sports ndetse n’iby’ama-Company arimo Radiant na Skol atera Rayon Sports inkunga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger