AmakuruImikino

Xavi Hernández yafashe icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru

Umunya-Espagne Xavier Hernández Creus wamamaye muri FC Barcelona no mu kipe y’igihugu ya Espagne nka Xavi Hernández, yatangaje ko uyu mwaka w’imikino wa 2018/19 nurangira azahita ahagarika gukina umupira umupira w’amaguru.

Ni nyuma y’imyaka 21 akina ruhago nk’uwabigize umwuka.

Abazi uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko bamumenye akina hagati muri FC Barcelona, ikipe yagezemo mu 1998 akayivamo muri 2015 yerekeza muri Al-Sadd yo muri Qatar akinira magingo aya. Abamubonye akina bemeza ko ari umwe mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga isi yagize mu mateka yayo, kubera ubudasa bwo gukoresha umupira icyo ashaka yari yibitseho.

By’umwihariko iyo yabaga ari kumwe na Andres Iniesta byabaga ari ibindibindi, kuko ikipe bahanganye bayimaga umupira burundu.

FC Barcelona yazamukiyemo yayikiniye imikino 767, ayitsindira ibitego 85. Yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, birimo ibya shampiyona ya Espagne umunani cyo kimwe na UEFA Champions league enye. Twibuke ko yanabaye Kapiteni w’iyi kipe kuva muri 2012 asimbuye Carles Puyol.

https://twitter.com/Squawka/status/1123977795800051713

Xavi yavuze ko nyuma yo gusezera gukina ruhago azahita yerekeza mu butoza, mu rwego rwo gutera ikirenge mu cya Johan Cruyff uri mu bantu b’ingenzi FC Barcelona yagize mu mateka yayo.

Yagize ati” Uyu ni wo mwaka wanjye wa nyuma nk’umukinnyi, gusa ndateganya kureba icyo ahazaza hampishiye nk’umutoza. Phyilosophie yanjye nk’umutoza yubakiye ku buryo bw’imikinire twubatse mu myaka ishize bigizwemo uruhare na Johan Cruyff.”

Yanavuze kandi ko yifuza gukina umukino wo kwataka izamu, nk’uwo FC Barcelona isanzwe ikina, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubudasa bw’umukino wo kwiharira umupira yakunze kuva mu bwana bwe.

Xavi Hernandez muri 2015 ubwo yasezerwagaho na bagenzi be bakinanaga muri FC Barcelona.

Xavi Hernandez asezera abafana ba FC Barcelona mu marira.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger