AmakuruImikino

World Cup: Nyuma ya Misiri, Maroc na yo itsindiwe ku munota wa nyuma

Ikipe y’igihugu ya Maroc Les Lions de l’Atlas itakaje umukino wa mbere w’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsindirwa ku munota wa nyuma w’umukino n’ikipe y’igihugu ya Iran igitego 1-0.

Igitego cya Aziz Bouhadouz yitsinze ku munota wa nyuma w’umukino ni cyo gifashijeikipe y’igihugu ya Iran kwegukana amanota 3 ya mbere mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018.

Ibi kandi ni byo byabaye ku kipe y’igihugu ya Misiri Les Pharaohs na yo yatsindiwe ku munota wa nyuma na Uruguay igitego 1-0.

Igitego cya Rodrigo Bentacur ni cyo cyatandukanyije izi mpande zombi.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye ubonako ari ku rwego rumwe.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yabonye uburyo bw’igitego ku munota wa 19 w’umukino, gusa umupira wari utewe na kapiteni Medhi Benatia ukurwamo n’umuzamu Alireza Safar Beiranvand.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri ahanini cyaranzwe nanone no gukinira umupira hagati mu kibuga, gusa nta buryo bwinshi bwigeze bukigaragaramo.

Uburyo bukomeye nanone ni ubwagaragaye ku ruhande rwa Maroc ku munota wa 79, ku mupira Hakim Ziyech yari ahawe na Younes Behlanda, awuteye ukurwamo n’umuzamu.

Iran yatsinze igitego ku munota wa gatanu w’inyongera, kuri Coup franc Ehasan Haji Safi yatereye ku ruhande rw’ibumoso, birangira Bouhadouz yitsinze igitego n’umutwe.

Gutsinda uyu mukino bifashije Iran kuyobora itsinda rya kabiri n’amanota 3, mu gihe hagitegerejwe undi mukino ukomeye cyane muri iri tsinda uza guhuza Espagne na Portigal mu kanya saa mbili.

Abakinnyi ba Iran bishimira igitego.
Boudebouz yitsinda igitego.
Amarira yari yose kuri Boudebouz.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger