AmakuruImikino

World Cup: Insinzi y’Abafaransa yasize ibibazo bikomeye i Paris-Amafoto

Mu gihe Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari mu Burusiya bishimiraga igikombe cy’isi cya kabiri mu mateka, i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa ho imvururu zari nyinshi cyane ku buryo zanasize bamwe batakaje ubuzima.

Insinzi y’ibitego 4-2 Abafaransa bakuye kuri Croatia ni yo yabahesheje igikombe cy’isi cya kabiri baherukaga mu 1998, mu gihe inzozi zo kugitwara muri 2006 zarangijwe na David Trezeguet ubwo yahushaga penaliti mu mukino wanyuma warangiye Abatariyani batsinze Abafaransa kuri za Penaliti.

Insinzi y’Abafaransa yateje imvururu zikomeye mu gihugu kubera ibyishimo, wagera i Paris mu murwa mukuru ho bikaba agahebuzo. Amakuru avuga ko abantu 102 ari bo bamaze gutabwa muri yombi mu murwa mukuru Paris, 92 muri bo bakaba bamaze gufungwa.

Ahakomeje gushyirwa mu majwi ni ku ngoro y’umukuru w’igihugu iri i Elysee, ahari hateraniye ibihumbi by’abafana barebaga uyu mukino wa nyuma. Ibyari ibyishimo byaje kuvamo ibibazo ubwo abafana basakiranaga n’abapolisi bari bashinzwe umutekano bikaba ngombwa ko hiyambazwa ibyuka biryana mu maso kugira ngo babashe kubatatanya.

Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere muri gihugu iravuga y’uko abantu 292 ari bo bakomereyeke muri izi mvururu.

Magingo aya amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko abantu 2 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mvururu zakurikiye insinzi y’ikipe y’igihugu, mu gihe abandi benshi bazikomerekeyemo bikabije.

Amakuru akomeza avuga ko hari byinshi mu bikorwa remezo birimo n’amazu y’ubucuruzi yangirikiye muri izi mvururu.

Bijya gutangira byatangiye mu masaha ya kare y’umunsi w’ejo, aho bitari byoroshye kubona umuntu cyangwa serivisi runaka mu gihugu cy’Ubufaransa kubera ubuzima bwari bwahagaze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere na ho ubuzima bwari bwahagaze aho abafana bari bagabye ibitero ku maduka ya Nike barwanira kugura umwambaro w’ikipe y’igihugu.

Uyu mufana we yateranaga amabuye.
Umufana arwana n’ibyuka biryana mu maso.
Abapolisi baterana amagambo n’abafana.
Mu mujyi wa Paris hari yashyizwe abapolisi 3000 bo gucunga umutekano.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger