AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Hamenyekanye ibihugu 3 bizakira igikombe cy’isi cyo mu 2026

Ibihugu bya Leta zunze ubumwe za America, Mexique na Canada ni byo byahawe amahirwe yo kwakira igikombe cy’isi cyo mu 2026 mu mupira w’amaguru, nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryabitangaje.

Ni mu matora yabereye i Moscow mu gihugu cy’Uburusiya kizakira imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Ibi bihugu byatowe bihigitse igihugu cya Maroc bari bahanganye.

Leta zunze ubumwe za Amerika, Mexique na Canada byatowe ku majwi 134 muri 203 y’abagombaga gutora, mu gihe Maroc yatowe ku majwi 65.

Nyuma yo kumenya ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakira imikino y’igikombe cy’isi, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yahise azishimira abicishije ku rubuga rwa Twitter.

Trump yagize ati” Leta zunze ubumwe zifatanyije na Canada na Mexico bahawe igikombe cy’isi. Mwarakoze cyane. Ni akazi gakomeye k’ubunyamurava.”

Igikombe cy’isi cyo mu 2026 ni cyo cyambere kizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 48 bizaba bivuye kuri 32 byitabira muri iki gihe.

Kizakinwamo imikino 80; 60 muri yo ikinirwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe Mexique na Canada buri hose hazakinirwa imikino 10.

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuzabera kuri MetLife Stadium iherereye i New Jersey, iyi ikaba ari Stade y’amakipe abiri: New York Giants na New York Jets.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger