AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Abongereza bihanije Panama bayiharurira inzira iyisubiza mu rugo

Ikipe y’igihugu y’Abongereza ikatishije tike ya 1/8 cy’igikombe cy’isi gikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya nyuma yo kunyagira Panama ibitego 6-1, inayiharurira umuryango usohoka muri iyi mikino.

Mu gihe iby’ayandi matsinda bisa n’aho bitarasobanuka neza, Abongereza n’Ababiligi baherereye mu tsinda rya munani bizeye kuzamukana muri 1/8 cy’irangiza bahigitse Tunisia na Panama bari basangiye itsinda.

Biyongereye ku gihugu cy’Uburusiya na Uruguay bo mu tsinda rya mbere na bo bamaze kohereza mu rugo ikipe y’igihugu ya Misiri n’iya Saudi Arabia.

John Stones ni we wafunguriye Abongereza amazamu ku munota wa 08 w’umukino, ku munota wa 22 Harry Kane atsinda igitego cya kabiri kuri Penaliti, ku wa 45+1 yongeram ikindi cya penaliti cyaje gisanga icyo Jesse Ringard yari yatsinze ku munota wa 36 w’umukino n’icya John Stones ku wa 41.

Amakipe yombi yasubiye kuruhuka Abongereza bayoboye n’ibitego 5-0.

Mu gice cya kabiri Abongereza bakinnye basa n’aho ntacyo bagiharanira, byanatumye umutoza Gareth Southgate akuramo abakinnyi b’inkingi za mwamba mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma uzahuza ikipe ye n’iy’Ababiligi, uyu akaba ari na wo mukino ugomba kugena uzayobora itsinda dore ko amakipe yombi anganya amanota 6 n’ibitego 6 azigamye.

Abongereza batsinze igitego cya gatandatu ku munota wa 62 babifashijwemo na Harry Kane wabaye umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego 3 mu mukino umwe muri iyi mikino, nyuma ya Christiano Ronaldo wabitsinze ikipe ye ya Portigal inganya na Espagne 3-3.

Ikipe y’igihugu ya Panama yabonye impozamarira ku munota wa 78 w’umukino ibifashijwemo na Felipe Baloy, ku mupira yari ahawe na Ricardo Avila.

Ikipe y’igihugu ya Panama yari yitabiriye iyi mikino ku ncuro ya mbere izasoza imikino y’amatsinda icakirana na Tunisia bamaze gusezerererwa hamwe, mu rwego rwo gushaka uzarangiza ari uwa nyuma mu tsinda.

Harry Kane yamaze guca kuri Christiano Ronaldo na Romelu Lukaku bafite ibitego 4 muri iyi mikino.
Abafana ba Panama bishimira igitego cy’ikipe yabo cya mbere mu mateka y’igikombe cy’isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger