AmakuruImyidagaduroUmuziki

Wizkid yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba indirimbo

Ahmedu Augustine Obiabo, umuhanzi w’umunya-Nigeria uzwi ku kazina ka BlackfaceNaija, yamaze kugeza imbere y’ubutabera Wizkid na Banky W abashinja kwiba indirimbo ze.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo izwi nka “Moniker” yashyize ku karubanda iby’iki kirego ku wa kane w’icyumweru gishize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

BlackfaceNaija avuga ko nta kibazo cyihariye afitanye na Wizkid cyo kimwe na Banky W, gusa akavuga ko yagiye avutswa uburenganzira ku mitungo ye kenshi, bityo akaba agomba kujya mu butabera akaba ari bwo bukora igikwiye.

Ati” Mu myaka yashize nagiye nceceka kenshi mu gihe izina ryanjye ryabaga rivumbaguzwa mu cyondo. Bamwe mu bahanzi bakomeye aha muri Nigeria bagiye bakoresha mu nyungu zabo ibihangano byanjye bikarangira nirinze kugira icyo mbwira itangazamakuru.”

“Ubanza hari yenda ari kubera ko nibwiraga  ko umuziki ari ubugeni aho kuba ubucuruzi wajyanira umuntu mu nkiko. Gusa ibi nabimenye neza ubwo najyanwaga nzira N50m, ndegwa n’umuntu wigeze kwiba umutungo wanjye…Nta kibazo kihariye mfitanye na Wizkid cyangwa Banky, gusa muri 2011 banyibiye indirimbo kandi mfite gihamya  ifatika.”

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo “Like The Way” Wizkid aheruka gusohora ari iyo yamushishuye, akaba yarayishishuye indirimbo ye yitwa “Slow Whine.”

Mu kugaragaza ko izi ndirimbo zombi hari aho zihuriye, Black Naija yazishyize kuri Playlist imwe, gusa bamwe mu bakunzi b’umuziki bagiye bamukoba bagaragaza ko izi ndirimbo zombi nta hantu zihuriye.

Blackface yafashe icyemezo cyo kujyana aba bahanzi bombi mu nkiko, nyuma y’uko na we yigeze guhanirwa gushishura indirimbo ya 2Baba akayikoramo N50 Million.

Avuga kandi ko yagiye yiyama aba bahanzi bombi incuro nyinshi ariko bikarangira nta cyo bigeze bakora, ibintu asanga bakwiriye kumenya ko gukoresha iby’abandi nta ruhushya bitemewe.

Ati” Nzakoresha Wizkid k’intangarugero cyo kimwe n’abandi bose ko gukoresha iby’abandi batabiherewe uburenganzira kugira ngo bamenye ububi bwabyo.”

Banky W na we agomba gushyikirizwa ubutabera cyo kimwe na Wizkid.
BlackfaceNaija wiyemeje kujyana Wizkid mu nkiko.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger