Amakuru ashushyePolitiki

Winnie Mandela wabaye umugore wa Nelson Mandela yatabarutse

Winnie Madikizela Mandela wabaye umugore wa nyakwigendera Nelson Mandela akanaba n’ impirimbanyi yaharaniye kurwanya irondaruhu ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’epfo, ku myaka 81 y’amavuko na we yamaze gutabaruka.

Amakuru y’urupfu rw’uyu nyakwigendera yahamijwe n’umuvugiziw’umuryango we Victor Dlamini wasohoye itangazo rigira riti” Yazize uburwayi bw’igihe kirekire yari afite yabayemo kuva uyu mwaka watangira, haba mu bitaro ndetse no hanze yabyo.

” Yatabarukiye mu mahoro ma masaha make y’igicamunsi cy’uyu wa mbere akikijwe n’umuryango ndetse n’incuti ze za hafi”.

Ikitazava mu mitwe ya benshi mu mateka y’urugamba ryo kurwanya irondaruhu ku birabura bo muri Afurika y’epfo ni ifoto ya Winnie ubwo yari afatanye ikiganza mu kindi na Mandela bishimye ubwo Nelson Mandela  yari avuye mu gifungo cy’imyaka 27.

Winnie Mandela ari kumwe na Nelson Mandela ubwo yasohokaga mu buroko yari amazemo imyaka 27.

Gusa aba bombi baje gutandukana ntibakomeza kubana nk’umugore n’umugabo n’ubwo bwose Winnie yakomeje kugira ijambo muri Politiki ya Afurika y’epfo kugeza vuba aha.

Winnie yari umurwanashyaka w’ishyaka riri ku butegetsi ANC yanabereye umwe mu bagize inama nyobozi mu gihugu akanaba umuyobozi w’igice cy’abagore bo muri iri shyaka.

Yashakanye na Nelson Mandela mu gihe cy’imyaak 38 harimo 27 yamaze afunze.

N’ubwo bwose bitwaga umugore n’umugabo mu 1994 igihe Nelson yatorwaga nka Perezida wa Afurika y’epfo, bari bamaze imyaka ibiri batandukanye.

Abarwanashyaka ba ANC na bamwe mu baturage b’igihugu cya Afurika y’epfo bitaga uyu mugore“Mother of the Nation”  gusa  yagiye avugwa kuba inyuma y’ibikorwa bimwe by’ubwicanyi, iyicarubozo n’ibindi bibi ku bataravugaga rumwe na we.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger