AmakuruImyidagaduro

Will Smith yavuze uko Jada Pinkett yari agiye kumwicisha imibonano mpuzabitsina

Will Smith ufite igitabo ari kumurika yise “Will” cyasohotse taliki 09 Ugushyingo yeruye avuga ko umugore we Jada Pinkett yashakaga kuzamwicisha imibonano mpuzabitsina.

Will Smith mu kiganiro aherutse kugirana na Oprah Winfrey cyarigitegerejwe na benshi bashakaga kumenya icyo avuga kubyo umugore we amaze iminsi atangaza ko burya Will atuzuza neza inshingano z’umugabo murugo.

Will mu magambo ye yagize ” Njyewe na Jada twarasindaga buri munsi ubundi tugakora imibonano mpuzabitsina. Buri munsi ibyo tubikora amezi ane yikurikiranya “ Will Smith mu kiganiro na Oprah Winfrey

Uyu mugabo w’abana batatu yongeyeho ko “byageze aho nibaza niba turi mu irushanwa runaka ,njye uko nabibonaga hari uburyo bubiri bushoboka ubwa mbere nagombaga gutuma uyu mugore anyurwa cyangwa se nkapfa nkagerageza.“

Willard Carroll Smith Jr w’imyaka 53 yatangaje ibi nyuma yaho umugore we Jada Koren Pinkett Smith  w’imyaka 50 aherutse kwirara mu itangazamakuru akavuga ko atishimiye uburyo we n’umugabo we Will Smith babanye asa n’uwerekeza kukuvuga ko Will Smith kubaka urugo byakigabo byamunaniye atazi neza icyo aba ashaka mubyukuri.

Uyu muryango washyingiwe mu 1997 umaze kwibaruka abana babiri uw’umuhungu Jaden Smith w’imyaka 23 n’uw’umukobwa Willow Smith w’imyaka 20. Nubwo Will Smith afite umwana wa gatatu yabyaye ku ruhande witwa Trey Smith w’imyaka 29.

Uyu muryango uri mu miryango muri Leta Zunze za Amerika izwiho kutaripfana buri wese avuga uko abyumva dore ko bafite nikiganiro twakita icy’umuryango gikurikirwa cyane bise Red Table Talk aho buri wese aba avuga uko abona ibintu butewe n’ingingo bateguye.

Will Smith na Jada Pinkett Smith

Twitter
WhatsApp
FbMessenger