AmakuruImikino

Wenger yavugishije abatari bake nyuma yo kugaragara acenga Zidane (Amafoto)

Umusaza Arsene Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal yavugishije amagambo abakoresha murandasi, nyuma y’ifoto yafashwe acenga kabuhariwe Zinedine Zidane mu mukino bari bahuriyemo.

Uyu musaza w’imyaka 69 y’amavuko, yerekanye ko uretse kuba yarabaye umutoza ukomeye mu makipe atandukanye anafite ubuhanga bwo guconga ruhago.

Ni nyuma yo kugaragara acenga Zidane ufite izina riremereye mu ruhando rwa ruhago.

Iyi foto yavugishije abatari bake yafashwe ubwo bamwe mu bahoze bakina ruhago bari bahuriye n’abahoze bakina Rugby mu mukino wa gicuti ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abababaye.

Ni umukino wabereye mu mujyi wa Bordeaux mu gihugu cy’u Bufaransa aho igice kimwe bahuye bakina Rugby, ikindi bagakina umupira w’amaguru.

Zinedine Zidane yari mu kipe imwe na bagenzi be batwaranye igikombe cy’isi cyo mu 1998 bari kumwe n’ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa. Aba barimo Didier Deschamps utoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Fabien Bartez na Laurent Blanc.

Mu bahoze bakina ruguby bitabiriye uyu mukino, harimo Sebastien Chabal, Marc Lievremont wakiniye akanatoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ya Rugby cyo kimwe na Fabien Pelous.

Ifoto y’umusaza Wenger acenga Zidane yatumye abakunzi ba ruhago bacika ururondogoro uhereye mu ijoro ryakeye.

Abafana ba Arsenal bamwe bavuze ko Wenger yababera umukinnyi mwiza wo mu mutima w’ubwugarizi, mu gihe hari n’abavuze ko yakina neza hagati mu kibuga kurusha Sergio Busquets wa FC Barcelona.

Undi mufana we yagize ati” Birasa n’aho twamaze kubona umusimbura wa Aaron Ramsey.”

Umusaza Wenger acenga Zinedine Zidane.

Zidane ahanganye na Didier Deschamps utoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger