AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUrukundo

Wema Sepetu yikomye abinjira mu buzima bwe n’umukunzi we

Wema Sepetu wamamaye muri sinema ya Bongo muri Tanzania, yasubije abamwibasiye bamushinja kugaragaza nabi umukunzi we ku mbuga nkoranya mbaga bavuga ko yamugaragaje mu bikorwa biteye isoni.

Amagambo asa nakebura Wema Sepetu yatangiye gututumba nyuma y’uko uyu mukobwa agaragaje amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’umusore mu gitanda bari gusomana akandikaho avuga ko ariwe mugabo we w’Ejo hazaza.

Ibi ntibyavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakunzi b’uyu mukobwa bo muri Tanzania, dore ko batangiye kumunenga bavuga ko bitari bikwiye kwerekana bwambere uzakubera umugabo bitwaye nk’uko bari bameze mu gitanda.

Aha bakomozaga ku ijambo ryo guteza umukunzi we abantu bitewe n’uko yamugaragaje aho gushyiraho amafoto ye atandukanye ngo byibuze abanze kugira icyo yumvisha abakunzi be batandukanye.

Wema Sepetu aganira  na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, yavuze ko ibyo bavuga ari ishyari ndetse no kutishimira ko umuntu yerekana inshuti ye y’inkora mutima.

Yakomeje anavuga ko ari uburenganzira bwe kwerekana umukunzi we uko abishaka kuko amukunda.

Yagize Ati”Njyewe mfite uburenganzira bwo gukora icyo nshaka mu buzima bwanjye, natangajwe cyane n’abashaka kunyinjirira mu buzima, basigaye bavuga byinshi kuri njye n’umukunzi wanjye, bazambuza kumukunda se ko namaze kumukunda?.

Wema yagaragaje ko ibyo bavuga batazi ibyaribyo kuko atibeshye ngo akore ibyo atatekerejeho dore ko avuga ko ntanumwe ugomba kumwigisha uko bakunda kuko arabizi cyane bihagije.

Wema Sepetu yikomye abari kumwinjirira mu buzima
Wema n’umukunzi we mushya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger