AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu  wigeze kuba Miss Tanzania 2016 yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe

I Dar es Salaam , Wema Sepetu  wigeze kuba Miss Tanzania mu 2016 yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe mu buroko kubera ibyaha yahamijwe byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu munyetanzaniyakazi ukunzwe n’imbaga nini y’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga na filime zo muri Tanzania yakatiwe iki gihano cyo kumara umwaka muri gereza cyangwa akishyura ihazabu iri hagati Miliyoni imwe na Miliyoni 2 z’Amashilingi.

Urukiko rwa Kisutu ruherereye i Dar es Salaam rwasomye imyanzuro y’urubanza rwa Wema Sepetu kuri uyu wa gatanu ku wa  20 Nyakanga 2018 rutangaza ko ibyaha byose yari akurikiranyweho bimuhama  bityo akaba agomba guhanwa, uru rukiko rwanamenyesheje Wema Sepetu ko nananirwa gutanga ihazabu yaciwe azahita yoherezwa muri gereza gukora igihano gihwanye n’ibyaha yakoze.

Miss Wema Sepetu mu rukiko wari aherekejwe n’umubyeyi we yigeze gufungwa  iminsi irindwi muri Gashyantare 2017 gusa aza kurekurwa atangira gukurikiranwa ari hanze. Ibyamamare byo Tanzania bikomeje kwibasirwa n’ibirego nkibi byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge. Undi uherutse kugaragaraho ibirego nkibi ni umuhanzikazi Vanessa Mdee /Vee Money na we aherutse gufungwa azira ibirego nkibi gusa ubu nawe ari gukurikirwa n’inkiko ari hanze, abandi ni Diamond Platnumz, Tunda, Halidali Kavila, Amani, Kashozi n’Umucuruzi ukomeye Omry Sanga.

Wema Sepetu  wigeze kuba Miss Tanzania yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe azira gukoresha ibiyobyabwenge
Miss Wema Sepetu ari mu rukiko yari aherekejwe n’abagize umuryango we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger