AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu na Hamisa Mobeto bafashe ingamba nyuma yo gutandukana na Diamond

Abakobwa babiri Hamisa Mobeto na Wema Sepetu bakomoka muri Tanzania, bazwiho kuba barakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz,nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka bafashe ingamba zo gukemura ikibazo cyari hagati yabo.

Mobeto na Wema Sepetu bakunze kutumvikana bombi bapfa uyu musore, gusa bose byarangiye nta n’umwe agize umugore uhamye kuko kugeza ubu ari kumwe n’umukobwa w’Umunya-Kenya babanye neza Tanasha Donna Oketch.

Aba bakobwa bari bafite kutumvikana buri umwe ashinja undi kumutwarira umugabo.

Muri 2014, ni bwo Diamond yatandukanye n’uwabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, akaba n’umukinnyi ukomeye wa sinema, Wema Sepetu, Hari nyuma y’igihe kitari gito bakundana, Diamond yahise akundana na Zari Hassan babyaranye abana babiri nawe ubu bakaba batakiri kumwe.

Hamisa Mobeto yakundanye na Diamond ubwo uyu muhanzi yari akibanye neza n’uwari umugore we Zari Hassan, ndetse kuba yaramutendekeragaho Hamisa Mobeto n’abandi bakobwa, biri mu byabaye imbarutse yo gutuma Zari afata gahunda yo gutandukana nawe.

Aba bakobwa uko ari batatu bose, bakunze guhangana cyane bapfa kuba buri umwe ashinja undi kumutwarira umugabo kugeza nahokutumvikana kwabo bimenyekanye ku rundi rwego.

Nyuma y’uko bose basubije amaso inyuma bakabona ko uwo bapfaga atakiri uwabo, ubu Hamisa Mobeto na Wema Sepetu biyemeje kwihuza bakongera kwibera inshuti bakiyiagiza amakimbirane yahoze hagati yabo.

Ikuntu cyatunguye abantu benshi, ni uburyo Mobeto na Sepetu basa n’abakemuye ikibazo cyabo ubu bamaze kwiyunga, ni nyuma y’uko mu buryo butunguranye buri umwe arimo akurikira undi (follow) kuri Instagram, gusa ntiharamenyekana uwabanjirije undi.

Hamisa Mobeto wahoze akundana na Diamond
Wema Sepetunawe yakundanye na Diamond mbere ya Zari na Mobeto
Twitter
WhatsApp
FbMessenger